Adham wagize ikibazo cy'umutima(Net-photo)
Ku munota wa 92' w'umukino ikipe ya El-Magd yaje kubona igitego cyatumye benshi bayifana basagwa n'ibyishimo, ndetse umutoza wayo Adham El-Selhedar yirukanka ikibuga cyose n'ibyishimo byinshi, byaje gutuma agira ikibazo ajyanwa kwa muganga.
Adham El-Selhedar yajyanywe kwa muganga ubuzima butameze neza ndetse yagiye muri koma, byaje kurangira aguye mu bitaro. Abaganga bemeje ko uyu mutoza yaziza ikibazo cy'umutima waje guhagarara.