Igitego cyo mu minota y'inyongera cyabaye intandaro y'urupfu rw'umutoza

Igitego cyo mu minota y'inyongera cyabaye intandaro y'urupfu rw'umutoza

 Dec 3, 2021 - 08:30

Muri Misiri umutoza yitabye Imana ari kwishimira igitego ikipe ye itsinze.

Adham El-Selhedar watozaga ikipe ya Al Magd yitabye Imana nyuma yo kwishimira igitego ikipe ye yatsinze mu minota y'inyongera.
Ni umukino wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Misiri yari igeze ku munsi wayo wa cyenda, aho El-Magd yakinaga na Al-Zarka. Iminota 90 y'uyu mukino yarangiye amakipe yose anganya ubusa ku busa, ndetse wabonaga ko aya makipe ashobora kunganya nta gihindutse.

   Adham wagize ikibazo cy'umutima(Net-photo)

Ku munota wa 92' w'umukino ikipe ya El-Magd yaje kubona igitego cyatumye benshi bayifana basagwa n'ibyishimo, ndetse umutoza wayo Adham El-Selhedar yirukanka ikibuga cyose n'ibyishimo byinshi, byaje gutuma agira ikibazo ajyanwa kwa muganga.

Adham El-Selhedar yajyanywe kwa muganga ubuzima butameze neza ndetse yagiye muri koma, byaje kurangira aguye mu bitaro. Abaganga bemeje ko uyu mutoza yaziza ikibazo cy'umutima waje guhagarara.