Umutoza uherutse gutsibura Real Madrid yagiye mu gisirikare cya Ukraine mu guhangana n'Uburusiya

Umutoza uherutse gutsibura Real Madrid yagiye mu gisirikare cya Ukraine mu guhangana n'Uburusiya

 Feb 28, 2022 - 14:42

Nyuma y'amezi atanu Yuriy Vernydub utoza Sheriff Tiraspol atsinze Real Madrid, ubu yamaze kujya mu gisirikare cya Ukraine mu rugamba rwo guhangana n'Uburusiya.

Umutoza wa Sheriff Tiraspol witwa Yuriy Vernydub yamaze kugera mu gihugu cye cya Ukraine aho yagiye mu gisirikare ngo bakomeze kwimana igihugu cyabo mu gihe gihanganye n'abarusiya.

Yuriy Vernydub yavukiye Zhytomyr, ukaba ari umujyi uherereye mu majyaruguru ya Ukraine, akaba yafashe umwanzuro wo kuba aretse iyi kipe yatozaga yo muri Moldova ngo abanze afashe igihugu cye cyigeraniwe n'Uburusiya.

Ifoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza uyu mutoza yambaye yikwije gisirikare hamwe n'inshuti ze ebyiri z'abasirikare mu gihe intambara irimbanyije kuva Uburisiya bwatera Ukraine mu cyumweru gishize.

Yuriy Vernydub w'imyaka 56 agiye mu gisirikare asangamo Vasyl Lomachenko usanzwe ukina iteramakofe nawe wafashe umwanzuro wo kujya kurwana ku gihugu cye.

Usibye aba kandi hari n'abandi banya-Ukraine batandukanye bari kugenda basiga imirimo yabo bakajya kurwana ku gihugu cyabo harimo abakinnyi, ariko noneho uwagarutsweho cyane uyu munsi ni uwabaye Nyampinga wa Ukraine mu 2015 witwa Anastasiia Lenna nawe wafashe umwanzuro wo kurwanirira igihugu cyamubyaye.

Yuriy Vernydub(uri hagati) yafashe icyemezo cyo kurwanirira igihugu cye(Image:Daily mail)

Yuriy Vernydub yatsinze Real Madrid muri champions league(Net-photo)