Rayon Sports yatsinzwe na Vipers ku munsi w'igikundiro

Rayon Sports yatsinzwe na Vipers ku munsi w'igikundiro

 Aug 15, 2022 - 17:09

Ikipe ya Rayon sports yatsinzwe na Vipers yo muri Uganda mu mukino wa gicuti wakinwe ku munsi wa Rayon Sports day.

Ni umukino wagombaga gutangira ku isaha ya saa 18:00 ariko wakereweho iminota irenga 40 ugatangira hafi saa moya.

Mu bakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga hari harimo abakinnyi barindwi bashya aribo Nkurunziza Felicien, Ganijuru Elie, Ndekwe Felix, Mbirizi Eric, Paul Were, Rafael Osaluwe na Boubacal Traore.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

Abakinnyi ikipe ya Vipers yabanje mu kibuga

Umukino watangiye ikipe ya Vipera iri hejuru cyane ndetse ibona igitego hakiri kare cyane ku munota wa gatatu cyatsinzwe na Bobosi Byaluhanga.

Byashobokaga cyane ko ku munota wa gatanu ikipe ya Vipers yari kubona igitego cya kabiri, ariko kapiteni Militoni Kalisa umupira yawuteye hanze arebana n'izamu.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kurushwa bikomeye ariko uko iminota yagiye izamuka niko Rayon Sports nayo yagiye izamura umuvudo muri uyu mukino, ariko igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Vipers ku busa bwa Rayon Sports.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagarutse iri hejuru ndetse igenda ikora impinduka hajyamo abakinnyi nka Mucyo Didier, Arsene, Nishimwe Blaise, Master na Musa Essenu naho abarimo Felicien, Paul Were, Traore bakava mu kibuga.

Aba basore binjiye mu kibuga bafashije Rayon Sports kurushaho gusatira ikipe ya Vipers cyane ariko bagenda bahusha ibitego byinshi.

Ku munota wa 50' Willy Onana yahushije igitego ndetse ku munota wa 54' Onana yongera guhusha igitego ku mupira yari ahawe na Mucyo Didier wakinaga iburyo neza kurusha Felicien yari asimbuye.

Ku munota wa 76' Ganijuru Elie yarekuye umupira urwmereye ariko umuzamu wa Vipers awukuramo, ndetse umukino urinda urangira ikipe ya Vipers itsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa.

Rayon Spoets yatsinzwe kimwe ku busa

Abafana ba Rayon Sports bagezaho bacana amatara ya telephone