Mu mpera z'icyi cyumweru shampiyona y'ikiciro cya mbere irakomeza aho iraba igeze ku munsi wayo wa 18. Kuri uyu munsi hari abakinnyi batemerewe gukina kubera ibibazo by'amakarita.
Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona ikaba iheruka gutsindirwa i Musanze igitego 1-0, izakira Etincelles FC mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa Mbere.
Iyi kipe izakina uyu mukino idafite abakinnyi bayo babiri bakomeye aribo myugariro Omborenga Fitina na rutahizamu Byiringiro Lague, kuko bombi babonye amakarita ya gatatu y’umuhondo mu mukino uheruka.
Andi makipe azakina umunsi wa 18 wa Shampiyona abura abakinnyi benshi harimo AS Kigali izaba idafite umunyezamu Bate Shamiru wahawe ikarita itukura ndetse na Rugirayabo Hassan.
Hari kandi Musanze FC na yo izakira Etincelles FC idafite Niyitegeka Idrissa na Nyandwi Sadam wabonye ikarita itukura ku mukino wa APR FC.
Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 18:
- Byiringiro Lague (APR FC)
- Ombolenga Fitina (APR FC)
- Nsengayire Shadad (Gicumbi FC)
- Bobo Camara Mohamed (Gorilla FC)
- Hirwa Jean De Dieu (Marine FC)
- Niyitegeka Idrissa (Musanze FC)
- Nyandwi Sadam (Musanze FC)
- Muhoza Trésor (Mukura VS&L)
- Bate Shamiru (AS Kigali)
- Rugirayabo Hassan (AS Kigali)
- Kaneza Augustin (Gasogi United)
Uko amakipe azahura kuri uyu munsi wa 18
Ku wa Gatandatu:
15:00: AS Kigali Vs Gorilla FC
15:00: Gicumbi Vs Espoir
Ku Cyumweru:
15:00: Mukura Vs Marines
15:00: Police FC Vs Kiyovu Sports
15:00: Rutsiro FC Vs Gasogi United
Ku wa mbere:
15:00: APR FC Vs Etincelles
15:00: Bugesera FC Vs Rayon Sports
15:00: Musanze FC Vs Etoile de L'Est
Ombolenga na Lague ntibemerewe gukina umunsi wa 18 wa shampiyona
