Dore abakinnyi 11 batemerewe gukina umunsi wa 18 wa shampiyona barimo 2 ba APR FC

Dore abakinnyi 11 batemerewe gukina umunsi wa 18 wa shampiyona barimo 2 ba APR FC

 Feb 19, 2022 - 04:24

Mu gihe shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda ikomeza, abakinnyi 11 bayemerewe gukina kuko bafite ibibazo by'amakarita.

Mu mpera z'icyi cyumweru shampiyona y'ikiciro cya mbere irakomeza aho iraba igeze ku munsi wayo wa 18. Kuri uyu munsi hari abakinnyi batemerewe gukina kubera ibibazo by'amakarita.

Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona ikaba iheruka gutsindirwa i Musanze igitego 1-0, izakira Etincelles FC mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa Mbere.

Iyi kipe izakina uyu mukino idafite abakinnyi bayo babiri bakomeye aribo myugariro Omborenga Fitina na rutahizamu Byiringiro Lague, kuko bombi babonye amakarita ya gatatu y’umuhondo mu mukino uheruka.

Andi makipe azakina umunsi wa 18 wa Shampiyona abura abakinnyi benshi harimo AS Kigali izaba idafite umunyezamu Bate Shamiru wahawe ikarita itukura ndetse na Rugirayabo Hassan.

Hari kandi Musanze FC na yo izakira Etincelles FC idafite Niyitegeka Idrissa na Nyandwi Sadam wabonye ikarita itukura ku mukino wa APR FC.

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 18:

  1. Byiringiro Lague (APR FC)
  2. Ombolenga Fitina (APR FC)
  3. Nsengayire Shadad (Gicumbi FC)
  4. Bobo Camara Mohamed (Gorilla FC)
  5. Hirwa Jean De Dieu (Marine FC)
  6. Niyitegeka Idrissa (Musanze FC)
  7. Nyandwi Sadam (Musanze FC)
  8. Muhoza Trésor (Mukura VS&L)
  9. Bate Shamiru (AS Kigali)
  10. Rugirayabo Hassan (AS Kigali)
  11. Kaneza Augustin (Gasogi United)

Uko amakipe azahura kuri uyu munsi wa 18

Ku wa Gatandatu:

15:00: AS Kigali Vs Gorilla FC

15:00: Gicumbi Vs Espoir

Ku Cyumweru:

15:00: Mukura Vs Marines

15:00: Police FC Vs Kiyovu Sports 

15:00: Rutsiro FC Vs Gasogi United

Ku wa mbere:

15:00: APR FC Vs Etincelles

15:00: Bugesera FC Vs Rayon Sports 

15:00: Musanze FC Vs Etoile de L'Est

Ombolenga na Lague ntibemerewe gukina umunsi wa 18 wa shampiyona