Yagambaniye mugenzi we arakubitwa kugirango abone umwanya wo gukina

Yagambaniye mugenzi we arakubitwa kugirango abone umwanya wo gukina

 Nov 10, 2021 - 18:54

Umukinnyi wa Paris Saint Germain yatawe muri yombi akurikiranweho kugambanira mugenzi we agakubitwa.

Umukinnyi w’umufaransakazi ukina hagati mu ikipe ya Paris Saint-Germain y’abagore witwa Aminata Diallo ubu ari mu nzego z’umutekano akurikiranweho kugambanira mugenzi we bakinana. 

Aminata Diallo yatawe muri yombi nyuma yo kugambanira mugenzi we, (Instagram photo) 

Inkuru dukesha ikinyamakuru cyo mu gihugu cy’ubufaransa L’Equipe,  kuri uyu wagatatu cyatangajeko ku wa 4 Ugushyingu umukinnyi ukina hagati mu ikipe y’abari n’abategarugori ya Paris Saint-Germain witwa Kheira Hamraoui yakubiswe n’abantu bambaye Masike (Maski) bikaba bitekerezwako yaba yaragambaniwe na mugenzi we bakinana muri Paris Saint-Germain.

Kheira Hamraoui wakubiswe n’abantu  bambaye maski Instagram photo)

Paris Saint Germain y’abari n’abatega rugori yemeje amakuru yavugaga ko umukinnyi wayo ukina hagati mu kibuga Aminata Diallo yatawe muri yombi na polisi y’ubufaransa akurikiranweho kugira uruhare mu gitero cyagabwe kuri mugenzi we bakinana muri Paris Saint-Germain.

Biravugwa ko uyu Aminata Diallo w’imyaka 26 umaze imyaka 5 muri Paris Saint-Germain yaba yaragambaniye mugenzi we Kheira Hamraoui w’imyaka 31 wageze muri Paris Saint-Germain muri uyu mwaka avuye muri Fc Barcelona, kubera ko bakina umwanya umwe kandi akaba yaragirango abone umwanya uhagije wo gukina.

Amakuru ahari ni uko Aminata Diallo yagambaniye Kheira Hamraoui kugirango abashe kubona umwanya ubanza mu kibuga kuko kuva uyu Kheira Hamraoui yagera muri iyi kipe uwitwa Aminata Diallo atakibona umwanya wo gukina.