Muri Arsenal hamaze iminsi havugwamo impagarara zitezwa na rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang ndetse umaze igihe atitwara neza.
Uyu captain wa Arsenal kandi aherutse gukurwa mu bakinnyi bagombaga gukina na Southampton kuri uyu wa Gatandatu kubera kurenga ku mabwiriza yari yahawe n'ubwo Arteta yanze kuyashyira hanze.
Ndetse abenshi bakomeje kwibaza niba azakomeza kuba captain w'iyi kipe dore ko Mikel Arteta yabajijwe icyo kibazo akanga kugisubiza ariko bikavugwa ko yaba atazakomezanya izi nshingano.
Paul Merson wahoze akinira Arsenal akaba ari umu-pundit ubu, yagiriye inama Mikel Arteta yo kujya muri Everton agakurayo rutahizamu Dominic Calvert-Lewin akayifasha gusimbura Aubameyang bikomeje kwanga.
Arsenal ubu yicaye ku mwanya wa Gatandatu ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'Ubwongereza aho irushwa amanota abiri na West Ham United iri ku mwanya wa kane.
Nyuma yo gutsindwa na Manchester United na Everton, ikipe ya Arsenal yongeye kubona intsinzi ku mukino wa Southampton aho Aubameyang atari ahari.
Paul Merson yabwiye Sky sports ati:"Arsenal ikeneye kugenda ikagura Calvert-Lewin, igashyiraho amafaranga afatika. Bakeneye rutahizamu ushoboye.
"Ni Arsenal. Ni he yajya?Ntago yaguma muri Everton.Ni ikipe nini kurenza Arsenal?Wampa impamvu igaragaza ko Everton ari ikipe nini kurenza Arsenal?
"Arsenal izasoza imbere yabo. Arsenal ibonye Calvert-Lewin ndizera ko yasoza mu makipe ane ya mbere."
Arsenal ibonye uyu ritahizamu nk'uko Paul Merson abivuga yayifasha cyane, dore ko iyi kipe yitegura gutakaza Alexander Lacazette ushobora gusohoka ndetse na Pierre-Emerick akaba atari mu bihe byiza.
Arsenal yagiriwe inama yo kugura Dominic Calvert-Lewin(Image:Mirro)
