Mu gihe indi mikino yo kwishyura muri 1/4 mu gikombe cy'Amahoro, kuri uyu wa kane hari hateganyijwe umukino umwe aho APR FC yari yakiriye Amagaju FC.
Umukino ubanza wabereye mu karere ka Nyamagabe warangiye Amagaju FC itsinzwe na APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Itangishaka Blaise.
ari umwanya wo kureba niba bishoboka ko APR FC nayo yatubgurwa nk'uko byagendekeye Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports, zose zatsinzwe imikino yo kwishyura zikanavamo kandi zaratsinze imikino ibanza.
Aakinnyi APR FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi Amagaju FC yabanje mu kibuga
Ni umukino utigeze ugora APR FC byagaragaraga ko yakinishije ikipe yayo ya kabiri. Iyi kipe y'ingabo yabonye igitego cya mbere ku munota wa munani gusa gitsinzwe na Nshuti Innocent.
Nshuti Innocent yongeye gutsinda igitego ku munota wa 30 ku mupira yari ahawe na Itangishaka Blaise wari wambaye igitambaro cy'ubukapiteni kuri uyu mukino. Ndetse ku munota wa 41 mbere y'uko igice cya mbere kirangira Itangishaka Blaise yongeye guha umupira Kwitonda Allain Bacca atsinda igitego cya gatatu.
Nshuti Innocent yatainze ibitego bibiri
Mu gice cya kabiri APR FC yakomeje kwiharira umupira ariko ikina ibintu byoroheje, n'ubundi umukino urangira ari ibitego 3-0 bisanga 1-0 cyo mu mukino ubanza bikaba 4-0.
Gutsinda kwa APR FC niko irushaho kwegera Rayon Sports kuko zose nizirenga imikino ya 1/4 zizahita zihurira muri 1/2. Uko imikino ya 1/4 iteye, Rayon Sports izakina na Bugesera FC, AS Kigali ikine na Gasogi United, Police FC ikine na Etoile de L'Est, mu gihe Marine FC izakina na APR FC.
