Nyuma y'uko Sadio Mane avuze ko azavuga ahazaza he nyuma y'umukino wa nyuma wa UEFA Champions league, byahise bitangira gukekwa ko ashaka kuva muri Liverpool kuko mugenzi we Salah we yemeje ko mu mwaka utaha w'imikino azaba akiri muri Liverpool.
Nyuma yo gutsindwa na Real Madrid mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, amakuru dukesha Fabrizio Romano aravuga ko Sadio Mane yamaze gufata icyemezo cyo gusohoka muri Liverpool muri iyi mpeshyi.
Ikipe ya Bayern Munich niyo iyoboye mu makipe yifuza uyu munya-Senegal ariko nta kipe n'imwe arumvikana nayo ko ariyo azasinyira ngo ayikire mu mwaka utaha w'imikino.
Mbere yo gukina na Real Madrid Sadio Mane yagize ati:"Mu by'ukuri ndatekereza ko ubu igisubizo nabaha ari ko ubu numva meze neza.
"Kandi nkaba nshyize umutima ku mukino wo ku wa Gatandatu, icyo nicyo gisubizo ngomba kubaha mbere y'umukino wa nyuma.
"Ariko muzagaruke nyuma yo ku wa Gatandatu nukuri nzabaha igisubizo mushaka kumva. Nzababwira ibyo mwifuza kumva.
"Nkunda ibyo ndi gukora kandi nitanga buri gihe.
"Ndi gukora cyane buri munsi mu kibuga no muri gym ndetse nkamera neza kurushaho kandi icyo nicyo cya ngombwa. Ndi kugerageza uko nshoboye ngo mfashe ikipe."
Sadio Mane yafashe icyemezo cyo kuva muri Liverpool(Net-photo)
Ni mu gihe kandi amagambo umutoza Jurgen Klopp yatangaje mbere y'uyu mukino, benshi nayo bayafashe nko guca amarenga ko Sadio Mane yaba agiye kugenda.
Ubwo Jurgen Klopp yari abajijwe niba Sadio Mane azaba ari muri Liverpool mu mwaka utaha w'imikino yatanze igisubizo cyatumye benshi bakeka ko yaba afite amakuru ko Sadio Mane yaba afite gahunda yo kugenda.
Klopp yagize ati:"Iki si igihe kiza cyo kubivugaho. Aho Sadio Mane azakina hose mu mwaka utaha w'imikino azaba ari umukinnyi ukomeye."
Klopp yakomeje ati:"Sinitaye cyane ku bihuha bya Real Madrid. Sadio ashyize umutima we ku mukino. Si ubwa mbere mbere y'imikino ikomeye haje ibihuha bya Bayern Munich."
Byitezwe ko mu masaha macye Sadio Mane aza kumenyesha ubuyobozi bwa Liverpool ko yiteguye kuyivamo mu gihe yari asigaranye amasezerano y'umwaka umwe muri iyi kipe.
Sadio Mane yageze muri Liverpool mu 2016 ubwo yari avuye muri Southampton atera umugongo Manchester United bari bumvikanye. Yabashije gutwara ibikombe bikomeye birimo Premier league na UEFA Champions league.
