Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere muri Afurika y'epfo ku kibuga cya Mamelodi Sundowns(AMAFOTO)

Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere muri Afurika y'epfo ku kibuga cya Mamelodi Sundowns(AMAFOTO)

 May 31, 2022 - 01:52

Abasore b'Amavubi bakomeje kwitegura umukino wa mbere na Mozambique baraye bakoreye imyitozo ya mbere muri Afurika y'epfo.

Ni imyitozo yabaye kuri uyu wa mbere tariki 30 Gicurasi 2022, mu gihe basesekaye i Johannesburg ku cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022.

Iyi myitozo yatangiye saa 15:00 z'igicamunsi ku masaha yo mu Rwanda no muri Afurika y'epfo, ikaba yabereye ku kibuga cyitwa Chloockop cy'ikipe y'ubukombe muri Afurika y'epfo ariyo Mamelodi Sundowns.

Abakinnyi 21 bahagurutse mu Rwanda bagaragaye muri iyi myitozo ndetse hiyongeraho Rafael York wiyongereye kuri bagenzi be, aho yageze aho bagenzi be bacumbitse mu gitondo cyo ku wa mbere akubutse muri Sweden akaba asanzwe akinira ikipe ya AFC Eskilstuna.

Mu bakinnyi 23 umutoza Carlos Alós Ferrer yahisemo kuzitabaza imbere ya Mozambique, umukinnyi utari uhari ni Meddie Kagere ukinira Simba SC yo muri Tanzania wari utarahagagera.

Umuzamu w’Amavubi, Kwizera Olivier uheruka muri Afurika y’Epfo akinira Free State Stars, we yatangaje ko icyo basabwa ari ukuzacungana n’ingano y’ikibuga.

Yagize ati “Muri Afurika y’Epfo bagira ibibuga binini, turasabwa kuzajya twegerana mu gihe dutakaje umupira, twawubona tugafungura.”

U Rwanda ruzakirwa na Mozambique muri uyu mukino uzabera kuri NFB Stadium ku wa Kane saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, ukaba ari umukino wa mbere mu itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cyo muri 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire.

Nyuma yo gukina na Mozambique, Amavubi azahita agaruka mu Rwanda yitegure umukino w'umunsi wa kabiri azakiramo Senegal ku wa Kabiri, tariki ya 7 Kamena, kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Umutoza Carlos Alós Ferrer ayoboye imyitozo

Umuzamu Kwizera Oliver wanakinnye muri Afurika y'epfo