Niba atari uburyarya ibya Frenkie De Jong byasubiwemo

Niba atari uburyarya ibya Frenkie De Jong byasubiwemo

 Jul 3, 2022 - 05:23

Mu gihe bizwi ko Manchester United na FC Barcelona zikomeje ibiganiro ku igurishwa rya Frenkie De Jong, perezida wa Barca Joan Laporta we yatangaje ko nta gahunda ihari yo kugurisha uyu musore.

Perezida wa FC Barcelona Joan Laporta yatangaje ko nta gahunda ikipe ye ifite yo kugurisha Frenkie De Jong muri iyi mpeshyi.

Uyu muhorandi ukina hagati mu kibuga niwe mukinnyi wa mbere wifuzwa na Manchester United cyane, aho Erik Ten Hag yifuza kongera gukorana nawe nyuma y'ibihe byiza bagiranye muri Ajax Amsterdam.

Joan Laporta avuga ko batazarekura Frenkie De Jong

Mu cyumweru gishize byavuzwe ko amakipe yombi ageze ku ntambwe nziza yenda kumvikana ku mafaranga azatangwa kuri Frenkie De Jong, ariko bisa nk'aho ikizere cy'ab'i Manchester cyose Joan Laporta yagisubije hasi.

Agaruka ku bivugwa ko Frenkie De Jong yaba ari kwitegura kuva i Barcelona, Joan Laporta yavuze ko hari amakipe menshi yifuza uyu musore ariko avuga ko nta gahunda yo kumurekura muri iyi mpeshyi.

Laporta yagize ati:"Hari amakipe amushaka, si Manchester United gusa. Nta gahunda yo kumugurisha dufite, arashaka kuhaguma.

"Inararibonye zose zibona Frenkie nk'umwe mu bakinnyi beza ku isi bakina hagati mu kibuga. Twishimiye kuba tumufite."

Frenkie De Jong yifuzwa cyane na Erik Ten Hag babanye muri Ajax

Joan Laporta yakomeje avuga ko n'ubwo ibibazo by'ubukungu bitoroheye iyi kipe, ariko ngo agiye gukora ibishoboka byose Frenkie De Jong agume i Barcelona.

Bitewe n'ibi bibazo by'ubukungu, FC Barcelona ntitabasha gusinyisha Franck Kessie na Andreas Christensen yasinyishije nyuma y'uko basoje amasezerano muri AC Milan na Chelsea.