Tariki 14 Ukwakira 2022 nibwo amakuru yatangiye kuvugwa ariko inkuru iza kuba kimomo tariki 15 Ukwakira 2022, byemezwa ko Adil Erradi Mohamed yamaze guhagarikwa ukwezi kose adatoza iyi kipe.
Ibi byabaye nyuma y'uko iyi kipe yari imaze gutsindwa na Bugesera FC ibitego 2-1, umwuka ukarushaho kuba mubi hagati y'abakinnyi n'umutiza dore ko atari bwo byari bitangiye.
Nyuma y'aha abakunzi ba ruhago mu Rwanda bahise batangira gutekereza ko Adil yaba agiye kwirukanwa, bikaba byitezwe na benshi ko nyuma y'uko kwezi yahanwe n'ubundi atazagaruka gutoza APR FC.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo umunyamakuru Rigoga Ruth yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ko APR FC yamaze gusezerara Adil Erradi Mohamed.
Nyuma y'iminota mike, APR FC yahise imusubiza imubwira ko ayo makuru atariyo kuko Adil akiri umutoza wa APR FC n'ubwo akomeje ibihano yahawe.
Ibi byose bikomeje kuba muri APR FC mu gihe Adil Erradi Mohamed aherutse kongera amasezerano muri iyi kipe, aho yasinye imyaka ibiri izarangira mu 2024.
APR yanyomoje amakuru y'uko Adil yirukanwe
