Harry Maguire yatunze agatoki ukwiye gushinjwa umusaruro muke mu bwugarizi bwa  Ralf Rangnick

Harry Maguire yatunze agatoki ukwiye gushinjwa umusaruro muke mu bwugarizi bwa Ralf Rangnick

 Jan 9, 2022 - 04:16

Nyuma y'akavuyo kari muri Manchester United, kapiteni wayo avuga ko abakinnyi ubwabo aribo bakwiye kunengwa ku musaruro muke bari kugaragaza.

Nyuma yo kwirukanwa kwa Ole Gunnar Solkjaer muri Manchester United, Umudage Ralf Rangnick yitabajwe nk'uje kuzahura iyi kipe ariko kuva yahagera nawe yakomeje mu bibazo gusa.

Iyi kipe iratsinda imikino nta kizere ko yatsinda umukino utaha ndetse ikaba iherutse no gutsindwa na Wolverhampton Wonderes iyisanze i Old Trafford.

Kapiteni w'iyi kipe witwa Harry Maguire we yatangaje ko abakinnyi ba Manchester United aribo bakwiye kunengwa ku musaruro muke wabo aho kunenga umutoza Ralf Rangnick.

Harry Maguire avuze nyuma y'icyumweru batsinzwe na Wolves ndetse bigakurikirwa n'inkuru nyinshi zivuga ko mu rwambariro rwabo bitifashe neza bamwe bagatangira gukemanga ubushobozi bwa Ralf Rangnick.

Harry Maguire yemeza ko hari abakinnyi bamwe na bamwe batishimye muri iyi kipe, gusa yemeza ko Ralf Rangnick afite ubushobozi bwo gushyira iyi kipe mu makipe ane ya mbere muri Premier league ndetse no gutwara kimwe mu bikombe bahataniye.

Maguire yagize ati:"Rangnick yamaze kudukoramo impinduka, turatsinda ndetse tukanatsindwa hamwe nk'ikipe. Umutoza ari hariya ngo adutegure ku bijyanye n'amayeri y'umukino ari nabyo dufatira ku kibaho. Uburyo ateguramo ntibusanzwe. Turamwubaha cyane kandi twizerera mu mikorere ye.

"Yego, ntibiba byoroshye iyo itsinda ry'abatoza rihindutse mu mwaka w'imikino hagati. Ariko nzongera mbivuge:ni twe bireba nk'abakinnyi. Abakinnyi dufite mu ikipe barahagije ngo dusoze muri bane ba mbere ndetse dutware n'igikombe."

Umutoza Ralf Rangnick yaje nyuma y'igenda rya Ole Gunnar Solskjaer ariko nawe biteganyijwe ko azasoza uyu mwaka w'imikino hakaza undi mutoza mushya.

Imikinire y'uyu mugabo isaba kuba witeguye gukoresha imbaraga nyinshi ushaka umupira ndetse ibi bituma hari abakinnyi benshi bifuza kuva muri iyi kipe.

Manchester United ubu yicaye ku mwanya wa karindwi muri shampiyona ya Premier league ndetse igomba gukina na Aston Villa muri FA cup kuri uyu wa mbere.

Harry Maguire kandi akomeza avuga ko ibibazo biri mu bwugarizi atari kubera Rangnick n'itsinda rye ry'abatoza ahubwo ko byabazwa abakinnyi.

Maguire ati:"Turamwumva we n'itsinda rye, ikiba gisigaye ni twe iyo umukino utangiye. Buri kipe igira ibibazo si twe gusa, kandi amakipe amwe n'amwe afite ibibazo bikaze no kurenza twe. 

"Birumvikana ko abakinnyi bose batakwishima mu gihe batari gukina, ariko uwo ni umupira w'amaguru kandi tugomba gukomeza kuba abanyamwuga."

Ralf Rangnick ntaribona neza muri Manchester United(Image:Mirror)

Harry Maguire avuga ko abakinnyi aribo bakwiye kubazwa umusaruro muke(Image:Sky sports)