Ikipe ya AS Kigali kuva yakwirukana Eric Nshimiyimana, ubu yari ifitwe na Jimmy Mulisa ariko ari umutoza w'agateganyo.
Kuri uyu wa gatatu nibwo habaye umukino AS Kigali yatsinzemo Bugesera FC ibitego 2-1, nyuma yaho iyi kipe yahise itangaza ku mugaragaro ko yahaye akazi abagande babiri banakurikiye uwo mukino.
Mike Mutebi arazwi cyane muri Uganda kuko niwe watozaga KCCA ubwo yatwaraga CECAFA iheruka kubera mu Rwanda, aho yakinnye umukino wo hasi kandi wihuta.
Mike Mutebi nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na KCCA FC muri Werurwe 2021.
Aba batoza bombi baje gusimbura Jimmy Mulisa wemeye gutoza iyi kipe mu gihe cy’ukwezi ubwo Nshimiyimana Eric wari umutoza mukuru na Mutarambirwa Djabil wari umwungirije bari bamaze kwirukanwa mu Ukuboza 2021 bazira umusaruro mubi.
Mutebi nk’umutoza mukuru wa AS Kigali, mu mukino we wa mbere azahuramo na APR FC mu mpera z’iki cyumweru ku munsi wa 14 wa Shampiyona.
Uyu mutoza asanze AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 23 nyuma y’imikino 13 imaze gukinwa muri shampiyona.
AS Kigali yagaragaje abatoza bayo mushya(Image:Inyarwanda)


