Igitego cya Nishimwe Blaise cyatumye Amavubi adatangirana ubusa mu itsinda

Igitego cya Nishimwe Blaise cyatumye Amavubi adatangirana ubusa mu itsinda

 Jun 2, 2022 - 16:58

Ikipe y'igihugu Amavubi yanganyije na Mozambique mu mukino wa mbere mu itsinda L, mu ruggendo rwo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.

Wari umukino wa mbere mu itsinda L u Rwanda ruherereyemo mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Côte d'Ivoire mu 2023.

Uyu mukino wabereye muri Afurika y'epfo kuri stade FNB iherereye i Johannesburg, dore ko ariho Mozambique yahisemo kwakirira uyu mukino kuko nta sitade ifite yujuje ibyangombwa.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi :

Mozambique: Ernan, Clesio, Mexer, Zainadine Jr, Reinildo, Kambala, Kito, Dominguês, Geny, Witi na Ratifo.

Rwanda: Kwizera Olivier, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Nirisarike Salomon, Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Rafael York, Nishimwe Blaise, Hakizimana Muhadjiri na Meddie Kagere.

Ikipe y'igihugu ya Mozambique yagaragaje kurusha u Rwanda cyane mu gice cya mbere mu guhererekanya umupira, ariko nayo uburyo buke yabonye ntiyabashije kububyaza umusaruro. Aha u Rwanda rwakinaga rw'ugariro mu buryo bwa 3-5-2 umutoza Carlos Alós Ferrer yari yahisemo gukoresha.

Byashobokaga ko u Rwanda rufungura amazamu ku mupira wahinduwe na Imanishimwe Emmanuel ku munota wa 32, Kagere Medddie awutereshwa nabi na myugariro wa Mozambique.

Ubwo igice cya mbere cyarimo kigana ku musozo amakipe yombi yasatiranye ashaka igitego, Hakizimana Muhadjiri ntiyabashije gutsinda uburyo bw’umupira uteretse ku ikosa ryari ryakozwe na Zainadine Jr.

Ku munota wa 62, umutoza w'Amavubi Carlos Alós Ferrer yakoze impinduka Hakizimana Muhadjiri na Serumogo Ali baha umwanya Ndayishimiye Antoine Dominique na Omborenga Fitina.

Amavubi niyo yafunguye amazamu ku munota wa 65 ku mupira watewe na Rafael York, usubijwe inyuma na myugariro wa Mozambique usanga Nishimwe Blaise ahagaze neza inyuma y’urubuga rw’amahina awohereza mu izamu.

Amavubi yanganyije na Mozambique mu mukino wa mbere

Ntibyatinze kuko ku munota wa 75 gusa Ratifo Stanley yahise yishyura iki gitego nyuma y'umupira wahinduwe na Lourenco ba myugariro b'amavubi bagakeka ko Ratifo yaraririye.

Mu minota 20 ya nyuma, umutoza Carlos Alós Ferrer yakoze izindi mpinduka, Nishimwe Blaise watsinze igitego aha umwanya Manishimwe Djabel, Rafael York wavunitse asimburwa na Muhire Kévin, Ruboneka Bosco asimbura Meddie Kagere.

Biteganyijwe ko ikipe y’Igihugu Amavubi izagaruka i Kigali ku wa Gatanu aho mbere yo kwerekeza i Dakar gukina na Sénégal mu mukino w’Umunsi wa kabiri uzaba ku wa Kabiri, tariki ya 7 Kamena 2022.

Undi mukino w’Umunsi wa mbere mu Itsinda L uzahuza Sénégal na Bénin ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Kamena 2022.