Rayon Sports yamaze gusinyisha Kwizera Pierrot na Ishimwe Kevin

Rayon Sports yamaze gusinyisha Kwizera Pierrot na Ishimwe Kevin

 Jan 28, 2022 - 07:51

Kwizera Pierrot yamaze gusinyira Rayon Sports yamumyekanishije muri ruhago y'u Rwanda.

Amakuru ari muri Rayon Sports nuko iyi kipe iri kwiyubaka ku buryo bukomeye cyane aho iri kugenda isinyisha abakinnyi batandukanye ndetse ku myaka igiye itandukanye.

Iyi kipe iherutse gusinyisha Rutahizamu w'umugande witwa Musa Esenu ndetse amakuru yagiye hanze mu masaha ashize yavugaga ko na Bukuru Christophe yamaze gusinya muri iyi kipe.

Ubu noneho ukurikiyeho ni Umurundi Kwizera Pierrot wakiniraga ikipe ya AS Kigali akaba yamaze gusinya amasezerano y'imyaka ibiri muri iyi kipe ifite abakunzi batari bake mu Rwanda.

Pierrot asinyiye Rayon Sports nyuma y'uko yari asoje amasezerano ye muri AS Kigali yagezemo mu 2019. Ubwo uyu musore yagarukaga mu Rwanda mu ikipe ya As Kigali, yaranzwe n'imvune zitandukanye ndetse zatumye adakinira iyi kipe nk'uko yabishakaga ariko yari amaze kugaruka mu bihe bye neza.

Rayon Sports kandi yamaze no gusinyisha Ishimwe Kevin akaba nawe azayifasha mu gice cya kabiri cya shampiyona.

Kwizera Pierrot yasinye muri Rayon Sports(Net-photo)

Ishimwe Kevin nawe yasinye muri Rayon Sports