Abatoza bakomeje gusaba gutoza Amavubi

Abatoza bakomeje gusaba gutoza Amavubi

 Mar 16, 2022 - 13:19

Mu gihe hari igikorwa cyo gushaka ugomba kuba umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, abatoza 13 nibo bamaze gusaba gutoza iyi kipe y'abanyarwanda.

Mu ibaruwa ishyirahamwe ry'umupira w'amagurumu Rwanda FERWAFA yanditse tariki 10 Werurwe 2022, nibwo yamenyesheje Mashami Vincent wari umutoza w'ikipe y'igihugu ko atazongererwa amasezerano ndetse bemeza ko bari mu gikorwa cyo gushaka umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi.

Kugeza kuri ubu amakuru ahari aravuga ko abatoza bagera kuri 13 aribo bamaze kwandika basaba kuza gutoza Amavubi .

Muri aba batoza 13 hari abo FERWAFA yavugishije ku giti cyabo ndetse hari nabandi banditse basaba gutoza Amavubi.

Bivugwa ko muri abo batoza banditse basaba gutoza Amavubi harimo abatoza b'amazina azwi n'abanyarwanda cyane nka Didier Gomez da Rosa, Herve Renard na Florent Ibenge.

Muri iki gihe kandi hakomeje n'igikorwa cyo gushaka umuyobozi ushinzwe tekinike (Directeur Technique) muri FERWAFA, ndetse hari n'amakuru avuga ko uyu azaba ari umufaransa

Biteganyijwe ko tariki ya 21 Werurwe 2022 aribwo FERWAFA na Minisiteri ya Sport bazatangaza umutoza mukuru w’ikipe y'igihugu Amavubi ndetse n’uzaba ushinzwe iterambere rya ruhago mu Rwanda( Directeur Technique).

Igikorwa cyo gushaka umutoza w'ikipe y'igihugu kirakomeje(Net-photo)