Ku munsi nk'uyu tariki ya 17 Gicurasi 2012 nibwo Mafisango wari umukinnyi w'Amavubi yakoze impanuka byarangiye ishyize iherezo ku rugendo rwe ku isi.
Amazina ye ni Patrick Mutesa Mafisango, akaba yaravukiye i Kinshasa tariki 09 Werurwe 1980, akaba yari afite umugore n’abana babiri.
Mafisango yitabye Imana ku myaka 32(Net-photo)
Mafisango yari umukinnyi wo hagati ariko iyo byabaga ngombwa yifashishwaga mu bwugarizi mu makipe atandukanye aho yanyuze muri Congo Kinshasa, mu Rwanda, ndetse no muri Tanzania.
Patrick Mutesa Mafisango yapfiriye mu nzira ajyanwe kwa muganga mu bitaro bya Muhimbiri Government Hospital, nyuma yo gukora iyo mpanuka ari mu modoka.
Mafisango yitabye Imana nyuma y’iminsi mike ahamagawe mu ikipe y’igihugu, nyuma y’uko yari amaze umwaka adahamagarwa dore ko ku wa 14 Gicurasi 2012 yari yahamagawe mu Mavubi yagombaga gukina imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2013 n’icy’isi 2014.
Imodoka Mafisango yarimo ubwo yakoraga impanuka(Net-photo)
Mafisango yabaye umukinnyi wa TP Mazembe, aza mu Rwanda mu ikipe ya APR FC mu mwaka w’2006, ayikinira umwaka umwe maze ahita yerekeza muri ATRACO FC mu 2007, yo ayikinira imyaka ibiri (2). Mafisango yagarutse muri APR FC mu mwaka wa 2009, ayikinira undi mwaka umwe, maze mu 2010 ahita yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Azam FC aho yakinnye umwaka umwe, maze mu 2011 ahita yerekeza muri Simba SC na yo yo muri Tanzania aza gupfa atari yarangiza amasezerano y’imyaka 2 yari afitanye na yo.
Mafisango yari umunyarwanda ukomoka muri Congo Kinshasa, yakiniye Amavubi imikino igera kuri 23 ayatsindira ibitego 2 mu mikino mpuzamahanga itandukanye, irimo n’amajonjora y’igikombe cy’isi yakinnyemo imikino 10.
Mafisango yari umukinnyi w'Amavubi
Igikombe cya nyuma yegukanye ni icya shampiyona yatwaye muri Simba SC mu 2012, yanaje ku mwanya wa 3 mu batsinze ibitego byinshi, aho yatsinze ibitego 12. Umukino we wa nyuma mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni uwo Amavubi yatsinzwemo n’Intamba mu rugamba, ikipe y’igihugu y’u Burundi ibitego 3-1, uwo mukino ukaba wari wabereye kuri Sitade ya Prince Louis Rwagasore i Bujumbura.