Nyuma y'igihembo kidasanzwe, Cristiano Ronaldo yavuze igihe azahagarikira gukina

Nyuma y'igihembo kidasanzwe, Cristiano Ronaldo yavuze igihe azahagarikira gukina

 Jan 18, 2022 - 08:29

Nyuma y'ibihembo byinshi uyu munya-Portugal yibitseho, yongeyeho igihembo yahawe mu birori bya FIFA The best wards.

Cristiano Ronaldo yakomoje ku myaka asigaje yo guconga ruhago, ubwo yari amaze guhabwa ikindi gihembo mu birori bya FIFA The best awards byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

Uyu mugabo w'imyaka 36 yagize ibihe byiza mu mupira w'amaguru ari nako atwara ibihembo bitandukanye aho yanyuze haba muri Manchester United, Real Madrid ndetse na Juventus.

Mu byo yatwaye bikomeye harimo ibikombe bitanu bya champions league, ibikombe birindwi bya shampiyona ndetse na Ballon d'or eshanu.

Uyu munya-Portugal aherutse gukuraho agahigo ko kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mikino y'ikipe y'igihugu kurenza abandi ku isi aho yatsindiye Portugal ibitego 115.

Ibi bitego nibyo impuzamashyirahamwe ya FIFA yazirikanye imugenera igihembo kuko nta wundi mukinnyi urabikora ku isi.

Cristiano Ronaldo yagize ati:"Abantu buri gihe bambaza ku myaka nsigaje mu kibuga, nange nkavuga ko nizeye gukina imyaka ine, itanu cyangwa irenzeho. Byose bijyana no mu mutwe."

Ageze kuri iki gihembo kihariye yagize ati:"Ni inzozi. Mbere ya byose reka mbanze nshimire abakinnyi twakinanye mu ikipe y'igihugu mu myaka 20 ishize.

"Agahigo kari ibitego 109, siko bimeze? None narengejeho ibitego 6. Ndumva binteye ishema. Ni igihembo kidasanzwe cya FIFA - ikigo nubaha cyane. Mfite no gushimira umuryango wange kandi. Vuba aha nzongera kuba umupapa. Mfite ishema. Ni byiza cyane kuba umukinnyi ufite ibitego byinshi w'ibihe byose.

"Ndacyafitiye urukundo uyu mukino no gukomeza gutsinda ibitego. Natangiye gukina umupira mfite inyaka itanu. Iyo ngeze mu kibuga, n'iyo haba mu myitozo, ibintera imbaraga biracyahari. No ku myaka 37 vuba aha, ndumva meze neza.

"Nkomeza gukora cyane. Nkunda uyu mukino kurenza ibindi byose. Nshaka gukomeza. Nizeye gukina imyaka ine cyangwa itanu, nibyo bindi mu mutwe. Nufata umubiri wawe neza, igihe uwukeneye, nawo uzaguha ibyo ukeneye."

Cristiano yatsinze ibitego 115 mu ikipe y'igihugu(Image:The mirror)

Cristiano yahawe igihembo ku bw'agahigo yisangije(Net-photo)