Lionel Messi yagarutse kuri Cristiano Ronaldo ukomeje kurwaza umutwe ab'i Manchester

Lionel Messi yagarutse kuri Cristiano Ronaldo ukomeje kurwaza umutwe ab'i Manchester

 Nov 18, 2022 - 15:28

Cristiano Ronaldo akomeje kugarukwaho na benshi bitewe n'ikiganiro aherutse guha umunyamakuru Piers Morgan.

Usibye kuba barahanganye imyaka itari mike haba ku bihembo byo muri La liga no ku mugabane w'i Burayi, kubahana hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bigaragarira buri wese.

Aba bagabo bafite Ballon d'Or 12 hagati yabo ndetse n'ibikombe ikenda bya UEFA Champions League, n'ibindi bihembo bagiye batwara mu myaka ishize bayoboye isi ya ruhago.

Mu kiganiro Cristiano yayagiranye na Piers Morgan yagarutse kuri Messi, avuga ati:"Ni umukinnyi utangaje, ni umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru, umuntu twasangiye ikibuga imyaka 16, tekereza, imyaka 16. Dufite icyo duhuriyeho kinini cyane.

"Si ndi inshuti ye mu kuba.., iyo mvuga inshuti ni umuntu uza iwawe, muvugana kuri telefone, oya, ariko asa naho dukorana.

"Ni umuntu nubaha buri gihe uko avuga iyo amvugaho. N'umugore we cyangwa umugore wange, barubahana dore ko banaturuka muri Argentine. Umugore wange aturuka muri Argentine. Ni byiza."

Ibyiyumvo by'aba bombi bijya gusa dore ko Lionel Messi nawe yagize icyo avuga kuri Cristiano Ronaldo wagarutse muri Manchester United mu mwaka ushize w'imikino.

Ubwo Messi yaganiraga na Marca yagize ati:"Manchester United ni ikipe ikomeye cyane ifite n'abakinnyi bakomeye. Cristiano yari asanzwe ayizi, ariko byari ku rundi rwego ariko yabashije guhita afatiraho mu buryo butangaje.

"Kuva ku ntangiro yatsinze ibitego nk'uko ahora abikora kandi nta bibazo byo kwisanga mu bandi yagize. Muri Premier league, ntabwo ari byiza nk'uko twabitekereje kandi ni shampiyona ikomeye cyane aho ibintu bihinduka cyane. Nyuma y'Ukuboza hahindutse byinshi kandi buri kimwe gishobora kuba."

Agaruka ku byo kuba akumbuye guhangana na Cristiano, Messi yagize ati:"Hashize igihe kinini turekeye guhatana muri shampiyona imwe.

"Twahatanye ku ntego z'ikipe no ku giti cyacu. Byari ibihe byiza kuri twe ndetse no ku bantu kuko bararyohewe. Ni ibihe byiza bizaguma mu mateka y'umupira w'amaguru."

Cristiano Ronaldo akomeje kwibazwaho na benshi ku hazaza he muri Manchester United nyuma y'ikiganiro yagiranye na Piers Morgan, aho yavuze amagambo yafashwe nko kwandagaza ikipe ye, umutoza n'abayobozi bayo.

Byitezwe ko uyu munya-Portugal ashobora gusohoka muri iyi kipe akerekeza ahandi nyuma y'uko Igikombe cy'isi.

Ronaldo ashobora gusohoka muri Manchester United(Image:Eurosport)