Kiyovu Sports yatsinze APR FC igikombe cyongera kujya mu kirere

Kiyovu Sports yatsinze APR FC igikombe cyongera kujya mu kirere

 May 14, 2022 - 11:17

Ku munsi wa 27 wa shampiyona Kiyovu Sports yabashije gutsinda APR FC bahanganiye igikombe cya shampiyona.

Yari imikino y'umunsi wa 27 wa shampiyona ya Primus National league, aho APR FC yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino benshi bari bise umukino wa kamarampaka kuko byari byitezwe ko uyu mukino wakura Kiyovu ku gikombe cyangwa ukayigarura mu mujyo wacyo.

Amakip yombi yatangiyr yigana cyane nta kipr irema ururyo bukomeye cyane imbere y'izamu rya ngenzi yayo. Ku munota wa 12 Rwabuhihi Aime Placide wa APR FC yarekuye ishoti rimeye mu izamu, ariko umuzamu Kimenyi Yves awukoraho ujya hanze.

Ku munota wa 14 gusa Emmanuel Okwi yafashe umupira ashaka gucika myugariro wa APR FC Nsabimana Aimable, ariko ahita amushyira hasi umusifuzi atanga penariti.

Iyi penariti yatewe neza na Bigirimana Abedi usanzwe atera penariti za Kiyovu Sports, ahita atsinda igitego cya mbere muri uyu mukino.

Ku munota wa 27 Emmanuel Okwi yongeye kugerageza umutwe kuri kufura yari itewe na Muzamiru Mutyaba ariko umupira uca hejuru y'izamu.

Muzamiru Mutyaba yatsinze igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports ku munota wa  29 kuri kufura yateye anyuza umupira hagati mu rukura, umuzamu Ishimwe Pierre wari wafunze poto ya mbere ntiyamenye uko byagenze.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC iri inyuma ho ibitego bibiri byose, ariko igice cya kabiri gitangira yataka ishaka igitego.

Okwi yatsindiye Kiyovu Sports igitego

APR FC yakoze impinduka ebyiri hinjiramo Mugunga Yves na Innocent, hasohoka Placide na Djabel ubundi batangira kugerageza imipira yo hejuru.

Nyuma y'iminota mike Bigirimana Abedi ahushije igitego cyari kuvana APR FC mu mukino burundu, Ombolenga Fitina yatsinze igitego ku munota wa 57 nyuma y'akavuyo kari kabaye imbere y'izamu rya Kiyovu Sports.

Nyuma y'aha ibintu byahindutse na Adil wari wumiwe yongera kwigaragaza bituma anerekwa ikarita y'umuhondo kubera kwitwara nabi aho yari ahagaze.

Kiyovu Sports yakomeje gukina yugarira yirinda gutsindwa igitego cya kabiri, ndetse birayihira umukino urangira ari ibitego bibiri bya Kiyovu Sports kuri kimwe cya APR FC.

Igikombe cya shampiyona cyongeye kujyavmu kirere nk'uko byari bimeze mu minsi ishize, ariko noneho kuri iyi nshuro birakomeye cyane kuko ubu amakipe yombi anganya amanota mu gihe mu yindi minsi habaga hari ikipe irusha indi byibuze inota rimwe.

Aha amakipe yombi ahise anganya amanota 60 ariko APR FC urutonde rwa shampiyona kubera ko izigamye ibitego 23 mu gihe Kiyovu Sports izigamye 22.

Indi mikino yabaye:

Bugesera FC 1-4 Gorilla FC

Etoile de l'Est 3-1 Espoir FC

Marines 4-1 Etincelles

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga