Ni isiganwa byari biteganyijwe ko bahaguruka Muhanga berekeza Ngororero bakaza guca Hindiro, Gaseke, Kabaya, karago, Mukamira bakomeza Musanze, ariko kubera ikibazo cy'ibiza mu mihanda ya Ngororero, bahagurutse Muhanga bagaruka Kigali, Shyorongi bakomeza berekeza Musanze.
Mu birometero bya mbere umusore Nsengimana jean Bosco yagaragaje imbaraga cyane dore ko ku isaha ya saa 10:40 abasiganwa bari bageze Rusine aho bari bamaze kugenda ibirometero 56, ndetse Nsengimana jean Bosco akaba yari amaze gutsindira amanota yo kuzamuka imisozi itatu ari uwa mbere muri ine bari bamaze kuzamuka.
Nsengimana jean Bosco yari mu gikundi cy'abagabo bane cyari kiyoboye aribo Eyob Metkel, Alexandre Geniez, Ewart Jesse na Boileau. Aba bagabo bayoboye barrimo basiga igikundi cya kabiri umunota umwe n'amasegonda 45.
Bazamuka agasozi ka Buranga nibwo Rolland Pierre ukinira ikipe ya B&B hotels na Geniez Alandre ukinira ikipe ya Total energies bacomotse basiga igikundi kibakurikiye iminota irenga itatu, ndetse birangira Alexandre Geniez ariwe wegukanye aka gace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2022.
Rolland Pierre yabaye uwa kabiri, mu gihe icyo kwishimira ku banyarwanda ari ko umunyarwanda Manizabayo Eric yabaye uwa gatatu akaba ariwe munyarwanda waje hafi.
Uyu Geniez Alexandre niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2022 ubwo yegukanaga agace ko kuzenguruka Kigali hakabarwa ibihe abasiganwa bakoresheje, ndetse yambara umwenda w'umuhondo bawumwambura ku gace ka gatatu.
Ku rutonde rusange rw'irushanwa Axel Laurance ukinira ikipe ya B&B hotels niwe wari wambaye umwenda w'umuhondo akaba yawambuye, ubu wambawe na Modrazo Ruiz Angel ukinira ikipe ya Burgos-8H.
Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange rw'irushanwa ni Muhoza Eric uri ku mwanya wa munani akaba asigwa n'uwa mbere umunota umwe n'amasegonda 36.
Abasiganwa bavaga i Muhanga bajya i Musanze(Net-photo)
Alexandre Geniez niwe wegukanye agace ka gatanu(Image:Igihe)
