"singomba kubaha Ten Hag kuko na we atanyubaha"-Cristiano yashyize ukuri kose hanze

"singomba kubaha Ten Hag kuko na we atanyubaha"-Cristiano yashyize ukuri kose hanze

 Nov 14, 2022 - 05:41

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yashyize hanze akari ku mutima we agaruka ku bizazane ari gucamo muri Manchester United.

Cristiano Ronaldo avuga ko asa n'uwagambaniwe agashyirwa ku ruhande muri Manchester United nyuma yo kuyigarukamo nyuma y'imyaka irenga icumi ayivuyemo.

Mu ntangiro z'umwaka w'imikino 2021-2022 ni bwo Cristiano Ronaldo yagarutse muri Manchester United yari yaravuyemo mu 2009 ubwo yajyaga muri Real Madrid yavuyemo mu 2018 yerekeza muri Juventus.

N'ubwo umwaka ushize w'imikino wari wabaye mwiza kuri Cristiano Ronaldo kuko yatsinze ibitego 20 mu marushanwa yose, umwaka w'imikino 2022-2023 ntabwo uri kugenda neza kuri uyu mugabo dore ko n'umwanya wo gukina atari kuwubona uhagije.

Cristiano Ronaldo yaganiriye n’umunyamakuru Piers Morgan, avuga byinshi byerekeye Manchester United aho avuga ko kuva yagaruka muri iyi kipe yamugambaniye.

Ronaldo yiyumva nk'uwagambaniwe n'ikipe ye (Net-photo)

Ronaldo yavuze ati:"Ndatekereza ko abafana bakwiye kumenya ukuri. Ikipe nyifuriza ibyiza ni na yo mpamvu naje muri Manchester United, ariko hari ibintu imbere mu ikipe bitadufasha kujya ku gasongero nka City, Liverpool na Arsenal ubu. Numva naragambaniwe na Manchester United. "

Uyu mugabo w'imyaka 37 avuga ibi kuko ngo  ibigenze nabi muri iyi kipe ari we bijya ku mutwe bityo arimo ahatirizwa kuyisohokamo.

Ati:"Manchester United yagerageje kumpatiriza kuyivamo. Ntabwo ari umutoza ahubwo n’abandi bantu bari hafi y’ikipe. Numva naragambaniwe n’ikipe.

"Numva ko hari abataranshakaga hano muri Manchester United, si uyu mwaka gusa ahubwo n’umwaka ushize."

Ronaldo yagarutse ku batoza batoje Manchester United mu mwaka w'imikino ushize, buri umwe agenda agira icyo amuvugaho.

Yageze kuri Ralf Rangnick Ati:"Niba utari n’umutoza, ni gute ugiye kuyobora Manchester United? Nta nubwo nigeze mwumvaho."

Kuri Erik Ten Hag bakomeje gukina umukino w"injangwe n'imbeba, avuga ko atigeze amwubaha dore ko atamuhaye umwanya wo gukina abanza mu kibuga ndetse akagerekaho no kugenda amuha ibihano.

Ronaldo ati:"singomba kubaha Ten Hag kubera ko na we nta nyubaha... Biroroshye."

Cristiano Ronaldo avuga ko yagarutse muri Manchester United nyuma y'imyaka isaga 12 agasanga nta kintu cyahindutse muri iyi kipe kuva Sir Alex Ferguson yayivamo mu 2013, kuko nta terambere na rito ryabayeho.

Uyu munya-Portugal kandi akomeza avuga ko Sir Alex Ferguson ariwe muntu waba uzi ibibazo biri muri iyi kipe kurusha undi muntu wese.

Cristiano Ronaldo kandi yahishuye ko kugaruka muri Manchester United byagizwemo uruhare na Sir Alex Ferguson wamubwiye ko atajya muri Manchester City na we akamwubaha.

Ibi Cristiano Ronaldo yatangaje byahise bituma abakunzi ba ruhago ku isi babona ko ibihe bye muri Manchester United byarangiye, akaba azava muri iyi kipe nyuma y'Igikombe cy'isi nk'uko byavuzwe cyane mu minsi ishize.

Criatiano ntiyumvikanye na Ten Hag(Net-photo)