Umusifuzi yatanze ikarita itukura birangira bamwivuganye

Umusifuzi yatanze ikarita itukura birangira bamwivuganye

 Jun 15, 2022 - 01:51

Muri El Salvador umusifuzi watatswe n'abakinnyi ndetse n'abafana azira kwereka umukinnyi ikarita itukura, birangira yitabye Imana.

Mu gihugu cya El Salvador habereye isanganya abakinnyi n'abafana bataka umusifuzi nyuma yo kwereka ikatita itukura mugenzi wabo, birangira uwo musifuzi yitabye Imana.

Jose Arnaldo Anaya w'imyaka 63 yitabye Imana biturutse ku bikomere yatewe ubwo yasifuraga umukino wabereye kuri sitade Toruca iherereye Miramont mu mujyi wa San Salvador, ukaba warabaye mu mpera z'icyumweru gishize.

Jose Arnaldo Anaya watatswe nyuma yo gutanga ikarita irukura(Net-photo)

Uyu musifuzi wari ubimazemo imyaka irenga 20, muri uwo mukino yeretse umukinnyi ikarita ya kabiri y'umuhondo bituma ahita amwereka ikarita itukura maze biteza imvururu. Abandi bakinnyi ndetse na bamwe mu bafana bahise bamwataka, nk'uko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bibivuga. 

 Nk'uko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri El Salvador ryitwa Fesfut ribyemeza, Alnardo Anaya yatatswe n'abafana b'ikipe ya Pseudo ndetse n'abakinnyi bayo, ndetse ibikomere bamusigiye nibyo byatumye yitaba Imana.

Fesfut yagize iti:"Nk'ishyirahamwe, twamaganye(tunenze) bikomeye ibikorwa by'ihohoterwa biri kugaragara ku bibuga mu gihugu."

Fesfut yemeje ko anaya yazize ukubitwa nyuma yo gutanga ikarita itukura

Nyuma yo gukubitwa, Jose Arnaldo Anaya yahise ajyanwa ku bitaro bya Zacamil byari hafi aho ngo yitabweho, ariko abaganga basanga arimo avira mo imbere kandi bidashoboka ko babihagarika.

Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Sarvadol witwa Hugo Carrillo we yatangarije El Tiki Taka, ko bababajwe cyane n'ibyabaye kuri uyu musifuzi kandi ko inzego zibishinzwe zirakurikirana ababigizemo uruhare bagahanwa.