Amavubi atarimo batanu basigaye yerekeje muri Afurika y'epfo(AMAFOTO)

Amavubi atarimo batanu basigaye yerekeje muri Afurika y'epfo(AMAFOTO)

 May 29, 2022 - 04:44

Abakinnyi 21 b'Amavubi baziyongeraho abandi babiri nibo bahagurutse i Kigali berekeza muri Afurika y'epfo aho bagiye kwesurana n'ikipe y'igihugu ya Mozambique.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Carlos Alós Ferrer yashyize hanze urutonde rwa nyuma rw'abakinnyi 23 azifashisha ku mikino ibiri ya Mozambique na Senegal.

Mu gihe ubwa mbere yari yahamagaye abakinnyi 28 muri rusange, kuri ubu abakinnyi bagera kuri batanu bose basigaye hagenda 23 gusa. Abasigaye ni Byiringiro Lague wa APR FC, Buregeya Prince na we wa APR FC, Ndayishimiye Thierry wa Kiyovu, Danny Usengimana wa Police FC na Ishimwe Christian wa AS Kigali.

Urutonde rw'abakinnyi berekeje muri Afurika y'epfo:

Abanyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ntwari Fiacre ( AS Kigali, Rwanda) na Kimenyi Yves (Kiyovu Sports, Rwanda)

Ba Myugariro: Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Niyomugabo Claude (APR FC, Rwanda), Mutsinzi Ange Jimmy (CD Trofense, Portugal), Rwanda), Omborenga Fitina (APR FC, Rwanda), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Nsabimana Aimable (APR FC), Niyigena Clement (Rayon Sports)na Serumogo Ali (SC Kiyovu)

Abakina Hagati: Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Bohneur Mugisha (APR FC), Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden) na Ruboneka Jean Bosco (APR FC)

Ba Rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Mugunga Yves (APR FC)

Ikipe y’Igihugu yahagurutse ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe kuri iki Cyumweru saa Tatu mu gihe biteganyijwe ko igera i Johannesburg saa Cyenda z’amanywa, ikaba iyobowe na Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Mugabo Olivier.

Muri aba bakinnyi bahagurutse mu Rwanda ntiharimo rutahizamu Kagere Meddie na Rafael York ukina hagati mu kibuga, aba bakaba bazasanga bagenzi babo muri Afurika y'epfo.

Umukino Mozambique izakiramo Amavubi mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika uteganyijwe ku wa kane tariki 02 Kamena 2022 ukaba uzabera muri Afurika y'epfo.