Amavubi yashimangiye umwanya wa nyuma mu itsinda

Amavubi yashimangiye umwanya wa nyuma mu itsinda

 Nov 15, 2021 - 13:17

Nyuma y'umukino wa nyuma na Kenya u Rwanda rwasoje ari urwa nyuma mu itsinda.

Wari umukino w'umunsi wa nyuma mu itsinda E. U Rwanda rwari ruherereyemo mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'isi kizabera mu gihugu cya Qatar mu 2022.

Ni umukino umutoza w'Amavubi Mashami Vincent yari yakozemo impinduka ku bakinnyi babanzamo kuko nko mu izamu harimo Fiacre udasanzwe abanzamo ndetse abasore nka Keddy,Nshuti na Rutanga bari mu kibuga.

Uyu mukino wabereye kuri Nyayo Stadium muri Kenya watangiye ku isaha ya Saa 15:00 ku masaha yo mu Rwanda nk'uko byari biteganyijwe.

Uyu mukino watangiranye igihunga ku ruhande rw'abasore b'ikipe y'igihugu Amavubi dore ko ku makosa ya ba myugariro bananiwe guhagarika abasore ba Kenya bituma ku munota wa 2' gusa Michael Olunga ahita atsinda igitego cya mbere ku ruhande rw'ikipe y'igihugu ya Kenya.

Umukino wakomeje abakinnyi b'amavubi mu gihe bakisuganya ngo barebe ko bakwishyura, ariko ku munota wa 15' Odaga Richard atsindira Kenya igitego cya kabiri kuri penaliti nyuma y'ikosa ryari rikozwe n'umuzamu Ntwari Fiacre, biba ibitego bibiri bya Kenya ku busa bw'Amavubi.

Igice cya mbere cy'umukino cyarangiye ari ibyo bitego bibiri bya Kenya ku busa bw'Amavubi.

Mu gice cya kabiri abasore ba Mashami bagerageje guhindura umukino batangira kwataka bashaka ibitego.

  Amavubi niyo ya nyuma mu itsinda E(Image:Rushyashya)

Nyuma yo kujyamo kwa Muhadjir na Sugira Ernest byongeye imbaraga ku ruhande rw'Amavubi. Ku munota wa 65' nibwo Niyonzima Olivier Seif yatsinze igitego nyuma y'umupira wari utewe na Muhadjir kuri kufura(free kick). 

Ibi bivuze ko ubu iyi mikino isojwe u Rwanda ari urwa nyuma. Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru Mali nayo yari yatsinze Uganda bigatuma Mali ibona itike yo gukina ijonjora rya nyuma. Uganda iba iya kabiri.