Nyuma y'uko bamwe mu bakinnyi umutoza w’ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi Mashami Vincent yari yahamagaye hari harimo abakinnyi ba Apr Fc Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain bacca ndetse na Ruboneka Bosco.
Bahamagawe, ikipe ya Apr Fc yahise itangazako abakinnyi bayo batazaboneka kuko bafite ibibazo by’imvune nubwo bitavuzweho rumwe.
Mu mpamvu zavugwagako batitabiriye ihamagarwa byari ukuba Apr Fc yaranze gutanga bakinnyi bayo kuko ngo bavugaga ko ntacyo bagiye gukora mu Mavubi kuko nta mwanya bari kuzabona nubwo ari amakuru atari afitiwe gihamya.
Andi makuru akavugako impamvu aba bakinnyi batabashije kwitabira ubutumire bw'ikipe y’igihugu Amavubi ari uko bashakaga ko abakinnyi ba Apr Fc bakomezanya imyitozo bose kugirango bamenyerane neza , bityo bazitware neza mu marushanwa nyafrica ya Caf Confederation cup.
Nyuma yaho Apr Fc yahise itangazako ifite imikino ya gicuti bari guhuramo na Gasogi United ndetse na Gorilla Fc ari naho abantu benshi bari bategereje kureba niba koko abakinnyi ba Apr Fc bafite ibibazo by’imvune.
Ku mukino w’uyu munsi Apr Fc ubwoyari irimo gukina na Gasogi United mu mukino Apr Fc yatsinzemo ibitego 2-2 cya Gasogi United, abantu batunguwe no kubona abakinnyi bari batangarijwe ko bafite imvune bakinnye uyu mukino.
Abakinnyi 11 babanjemo ba Apr Fc barimo Manishimwe Djabel na Ruboneka Bosco (Apr Fc Twitter photo)
By’umwihariko abakinnyi Manishimwe Djabel na Ruboneka Bosco bombi babanje mu kibuga.
Apr Fc irakomeza imikino ya gicuti nyuma ya Gasogi United irakurikizaho Gorilla Fc mu gukomeza kwitegura amarushanwa nyafrica ya Caf Confederation cup aho izacakirana na RS Berkane yo muri Morocco.
