Ikipe ya REG BBCikomeje kwitegura imikino ya BAL 2022 dore ko ariyo ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino ikaba iherereye mu Itsinda rya mbere “Sahara Conference” rizakinira muri Dakar Arena yo muri Sénégal. REG izatangira imikino yayo ikina na AS Salé yo muri Maroc ku Cyumweru, tariki ya 6 Werurwe.
Mu bakinnyi bashya iyi kipe izakoresha muri iyi mikino, harimo Abanyamerika; Cleveland Thomas na Anthony Rashad Walker, Umunya-Nigeria Joy Ighovodja, Habimana Ntore usanzwe ukina muri Canada, Axel Mpoyo ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Pierre Thierry Vandriesshe ukina mu Bufaransa.
Mu yandi masura mashya agaragara muri 13 REG izifashisha, harimo Ndizeye Ndayisaba Dieudonné usanzwe ukinira Patriots BBC ndetse n’Umunye-Congo Pitchou Manga usanzwe ukinira APR BBC.
ba biyongereye ku bandi basanzwe bakinira iyi kipe barimo Adonis Jovon Filer, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Shyaka Olivier, Kaje Elie na Kami Kabange.
Muri iri rushanwa REG BBC izatozwa n’Umunyamerika Robert John Pack Jr yungirijwe na Henry Mwinuka wayihesheje igikombe cya Shampiyona yari imaze imyaka itatu idatwara.
Nyuma yo gukina na AS Salé, REG BBC izakurikizaho Seydou Legacy Athletique Club (Guinée), Dakar Universite Club (Sénégal) na US Monastir (Tunisia) mbere yo gusoreza kuri Ferroviário da Beira yo muri Mozambique tariki ya 15 Werurwe.
