Biravugwa ko ibyo kuba Frenkie De Jong ashobora kujya muri Manchester United bishobora kwanga kuko we adashaka kuva muri FC Barcelona.
Ikipe ya Manchester United yo yamaze kumvikana na FC Barcelona ko Frenkie De Jong azatangwaho miliyoni 65 z'amayero, gusa umukinnyi we ntahisha ko adashaka kuva muri Barca n'ubwo ubukene buhari butabyemera.
Nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru Mundo Deportivo, Ali Dursun uhagarariye Frenkie De Jong yongeye kubwira FC Barcelona ko nta gahunda bafite yo kugenda kandi nta n'ubwo umukinnyi yemera kugabanya umushahara nk'uko abisabwa na FC Barcelona.
Biravugwa ko kandi Mateu Alemany na Jordi Cruyff, bamwe mu bayobozi ba Barca, bamaze gutangariza Frenkie De Jong ko bari mu bihe bikomeye bakaba bagomba kwemera ibyo bahabwa na Manchester United.
Kuba Frenkie De Jong yava muri Barcelona byitezwe ko byatanga ibisubizo byinshi, dore ko iyi kipe yabasha gusinyisha abakinnyi ishaka barimo Robert Lewandowski ndetse ikabasha kuzuza ibyo amategeko ya La liga agena.
Ikindi gishoboka kuri uyu musore ni uko yagabanya umushahara we, kandi ibi ntabikozwa ahubwo ashaka ko umushahara wongerwa nk'uko amasezerano ye abigena.
Frenkie De Jong yamaze kugaruka mu myitozo ya FC Barcelona(Image:Mirror)
