Yves Rwasamanzi yamaganiye kure imitekerereze ipfuye ivuga ko Marine FC yitsindisha imbere ya APR FC

Yves Rwasamanzi yamaganiye kure imitekerereze ipfuye ivuga ko Marine FC yitsindisha imbere ya APR FC

 Apr 28, 2022 - 02:41

Nyuma yo gutaindwa na APR FC mu mukino ubanza wa kimwe cya kane mu gikombe cy'amahoro, Yves Rwasamanzi yibukije abavuga ko iyi kipe yitsindisha nabo ubwabo badakunze gutsoinda APR FC.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hasozwaga imikino ibanza ya kimwe cya kane mu gikombe cy'amahoro. Mu gihe indi mikino yabaye ku wa gatatu, hari hatahiwe Marine FC yari yakiriye APR FC.

Ni umukino warangiye Marine FC itsinzwe ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Kwitonda Allain Bacca ku munota wa 15 n'uwa 39, bituma APR FC ibona intsinzi mu mukino ubanza.

Gusa ni intsinzi iba ikunze kuba yitezwe cyane na benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru kuko bavuga ko buri gihe Marine FC yoroshya mu gihe yahuye na APR FC, ikitsindisha ntiyigore kandi ari ikipe isanzwe igora amakipe akomeye.

Nyuma y'uyu mukino umutoza wa Marine FC, Yves Rwasamanzi, yatangaje ko kuba yatsinzwe n’ikipe ya APR FC nta gitangaza kirimo. Yagize ati “Twebwe, twakoze iyo bwabaga. Dufite intego yacu nka Marines, dushobora gukina na APR ikadutsinda cyangwa ntidutsinde.

"APR FC ni ikipe ikomeye mu Rwanda, nta kipe n'imwe itatsinda ku buryo n'izo mwita ko zikomeye ese zarayitsinze? Urebye inyuma mu myaka 10 ukareba iziyikurikira izayitsinze ni zingahe zayitsinze kangahe?"

Rwasamanzi utoza Marine FC avuga ko nta kipe APR FC idatsinda(Image:Rwanda Magazine)

Rwasamanzi yasubije abavuga ko Marines yemera gutsindwa na APR FC, avuga ko abavuga gutyo bafite imitekerereze ipfuye.

Yagize ati: ”Sinzi impamvu abantu bashaka kuzana imitekerereze ipfuye mu mupira w’amaguru n’imiterereze idakwiriye mu mupira w’amaguru, sinzi impamvu ibyo babivuga kuri Marines gusa”.

Ni imikino ibiri ikurikirana APR FC ikinnye na Marine FC, dore ko mu mpera z'icyumweru gishize nabwo APR FC yayitsinze igitego kimwe ku busa mu mukino w'umunsi wa 24 shampiyona.

Ku wa Gatatu tariki 04/05/2022 nibwo hazaba umukino wo kwishyura mu gikombe cy'amahoro, ukaba ari umukino uzakirwa na APR FC ikamenya niba ikomeza muri kimwe cya kabiri cyangwa niba Marine FC ishobora kuyishyura ikayikuramo.