Burya Sir Alex Ferguson yakuye Cristiano Ronaldo ku muryango winjira muri Liverpool

Burya Sir Alex Ferguson yakuye Cristiano Ronaldo ku muryango winjira muri Liverpool

 Jan 15, 2022 - 09:06

Liverpool yananiwe gusinyisha Cristiano Ronaldo icyumweru kimwe mbere y'uko ajya muri Manchester United ya Sir Alex Ferguson.

Uwahoze ari umutoza w'umwungiriza muri Liverpool yatangaje ko burya iyi kipe ye yari imwe mu makipe yo mu Bwongereza yifuje Cristiano Ronaldo mbere y'uko Sir Alex Ferguson amusinyisha ku myaka ye 18.

Muri icyo gihe Cristiano Ronaldo byasaga nk'ibiri kurangira yerekeza muri Liverpool. Uyu musore yari yamaze kubwira aba-agent be aribo Jorge Mendes, Tony Henry na Paul Stretford ko kujya muri Liverpool kuri we ari inzozi afite.

Phil Thompson wahoze ari umwungiriza muri Liverpool yaganiriye n'ikinyamakuru The Athletic, maze ava i muzi n'i muzingo uko byagenze mu 2003 ngo Cristiano Ronaldo wajyaga muri Liverpool birangire agiye muri Manchester United.

Thompson yagize ati:"Nabajije umushahara yifuza guhembwa, bambwira miriyoni y'amapawundi ku mwaka hatarimo imisoro. Ayo mafaranga yari menshi ku mwana w'imyaka 18 ariko bambwiye ko twakumvikana.

"Hari ku Cyumweru, nababwiye ko nkwiye gusubira muri Liverpool nkabiganiriza Gerrard Houllier(Watozaga Liverpool) ubundi tukareba icyo twakora. Ayo makuru nayahaye Gerrard Houllier ambwira ko aravugisha Rick Parry(Chief executive).

"Mu cyumweru cyakurikiyeho nari kuri Melwood ubwo nabonaga Sky sports itangaza ko Manchester United yasinyishije Cristiano Ronaldo kuri miriyoni 12 z'amapawundi ava muri Sporting Lisbon.

"Sinizeraga ibyo amaso yange anyereka."

Nk'uko Phil Thompson abivuga, yatunguwe n'ukuntu Manchester United yinjiyemo igahita isoza ibintu mu gihe gito aho muri Liverpool bari bakibyigaho. Kandi atungurwa n'ukuntu United itishyuye miriyoni 4 zari zasabwe Liverpool mbere.

Thompson akomeza ati:"Tony Henry yambwiye ko ubwo yavaga mu ndege ku wa mbere yakiriye telephone imubwira ko yavuye muri gahunda. Ubwo byarebaga Mendes na Stretford.

"Byaratunguranye ukuntu amafaranga yakubwe gatatu.

"Byaragaragaraga ko Cristiano afite impano ihambaye ariko ntawabashaga kubona ukuntu yari agiye kuba umukinnyi ukomeye nk'uko yabikoze."

Mu 2003, Cristiano Ronaldo yahise ajya muri Manchester United atwaramo ibikombe bitatu bya shampiyona ndetse na champions league imwe, ndetse atsinda ibitego 118 mu mikino 300 yakiniye iyo kipe muri Premier league, mbere y'uko ajya muri Real Madrid.

Cristiano Ronaldo yahise asanga Sir Alex Ferguson i Manchester(Image:Sky sports)

Cristiano Ronaldo yitwaye neza mu gihe yakiniye iyi kipe(Net-photo)