Abafana bongeye kwemererwa kureba imikino kuri sitade

Abafana bongeye kwemererwa kureba imikino kuri sitade

 Jan 26, 2022 - 19:11

Inama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu yemeje ko abafana bagaruka kureba imikino ku bibuga.

Abakunzi ba ruhago mu Rwanda baherutse kwishimira ko Minisiteri ya siporo yicaye ikabona ko shampiyona n'indi mikino y'umupira w'amaguru mu Rwanda yasubukurwa nyuma y'ibyumweru bibiri isubitswe.

Gusa nyuma y'ibi hari hasigaye ikindi kibazo kuko n'ubwo imikino iba, ariko abafana bakaba batemerewe kujya ku bibuga kwihera ijisho ubwo buryohe bwa ruhago kubera ingamba zo kwirinda Covid-19.

Inama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu yigira hamwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ni inama yari itegerejwe n'abanyarwanda muri rusange by'umwihariko abakunzi ba ruhago.

Iyi nama yasize imyanzuro itandukanye, maze bigeze ku mikino haza umwanzuro ugira uti:"Ibikorwa bya siporo y'umuntu ku giti cye n'izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Abafana bemerewe kureba imikino kuri sitade no ku bibuga by'imikino."

Iyi myanzuro kandi ikomeza ivuga ko amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya siporo.

Ibi bikaba bivuze ko abafana bemerewe kuza kureba imikino ku bibuga ariko Minisiteri ya siporo ikaba iraza gusohora amabwiriza agenga icyo gikorwa mu rwego rwo gukomeza kwirinda Covid-19.

Abafana bemerewe kuza ku bibuga(Net-photo)