Kunyereza imisoro byatumye Samuel Eto'o akatirwa amezi 22

Kunyereza imisoro byatumye Samuel Eto'o akatirwa amezi 22

 Jun 21, 2022 - 03:16

Urukiko rwa Barcelona rwakatiye Samuel Eto'o igifungo cy'amezi 22 gisubitse, nyuma y'uko bigaragaye ko hari imisoro yanyereje binyuze mu kutamenyekanisha amafaranga yinjije.

Umunya-Cameroon Samuel Eto'o yakatiwe igifungo cy'amezi 22 gisubitse, nyuma y'uko bigaragaye ko hari miliyoni 3.32 z'amapawundi yanyereje.

Nk’uko ikinyamakuru Sport kibitangaza uyu mugabo wahoze ari rutahizamu wa FC Barcelona, Inter Milan, Chelsea n'andi makipe, yemeye icyo cyaha ariko avuga ko uwabigizemo uruhare ari uwahoze ari ushinzwe kureberera inyungu ze ariwe Jose Maria Mesalles.

Samuel Eto'o na Mesalles bavuye mu rukiko(Image:EPA)

Uburiganya Samuel Eto'o ashinjwa ni uko ku byo yinjizaga hagati ya 2006-2009  atagaragazaga amafaranga yinjiza binyuze mu icuruzwa ry'isura ye haba kuri Puma na Barcelona.

Mu ijambo Samuel Eto'o yavuze yemeje ko agiye kwishyura aya mafaranga yose, ariko yumvikanisha ko byari mu nshingano za Mesalles akunze kwita papa we.

Eto'o yagize ati:"Papa niwe witaga ku mwana nari we. Ngiye kwishyura ariko buri gihe nakoraga icyo papa yambwiraga ko nkwiye gukora."

Muri iyo myaka Eto'o yari umukinnyi ngenderwaho muri Barcelona(Net-photo)

Sport ikomeza ivuga ko ubushinjacyaha bwari bwasabiye Samuel Eto'o na Mesalles igifungo cy'imyaka ine n'amezi atandatu, ariko bikaba byarangiye bakatiwe amezi 22 y'igifungo gisubitse.

Nyuma yo kwishyura ayo mafaranga kandi bizaba ngombwa ko Samuel Eto'o yishyura indi miliyoni 1.56 y'amapawundi, ndetse Mesalles yishyure ibihumbi 776 by'amapawundi nk'amande baciwe.