Jamie Carragher yatangaje ko mu mwaka ushize yakiriye ubutumwa bwuzuye uburakari kuri Instagram bwaturukaga kuri Lionel Messi aho yamwise indogobe.
Impeshyi ishize yasize Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bahinduye amakipe bari barimo mu mwaka w'imikino ushize. Messi yerekeza i Paris naho Cristiano asubira muri Manchester United.
Muri icyo gihe impaka zari nyinshi mu kureba umukinnyi muri abo ushobora guhirwa n'aho agiye ari nako abakunzi ba ruhago bareba ku myaka yaba bombi.
Jamie Carragher wahoze akinira Liverpool akaba umu-pundit wa Sky sports we ntiyanumvaga ko abantu bakwiye kugereranya kuba Cristiano agarutse muri Manchester no kuba Messi yajya muri PSG.
Byongeyeho kandi ubwo Jamie Carragher na Gary Neville bapangaga ikipe y'umwaka, ikipe ya Carragher ntiyagaragayemo Lionel Messi ndetse no mu ya Neville.
Dore uko ikiganiro cyari kimeze muri studio za Sky sports hagati y'umunyamakuru David Jones, Jammie Carragher na Gary Neville.
Carragher:"Nta Messi. Izo mpaka twarazigize ku ntangiro z'umwaka w'imikino. Ronaldo cyangwa Messi?"
"Nari ku ruhande rwa Messi. Neville yari uwa Cristiano, ariko ku bw'amahirwe macye, n'ubwo ari..."
Neville:"Yarakurakariye, Messi?"
Carragher:"Yego yarandakariye kabisa!"
Neville:"Kubera iki?"
Carragher:"Hari ibyo navuze kuri Ronaldo mu ntangiro z'uyu mwaka w'imikino. Ntago numvaga ko Manchester United isinyishije neza. Ndetse ntanga urugero kuri Lionel Messi. Na Messi sinumvaga ko PSG isinyishije neza cyane."
David Jones:"Aho byari muri Monday Night Football, siho?"
Carragher:"Yego, hari muri Monday Night Football ndetse nakiriye ubutumwa bwihariye kuri Instagram..."
Jones:"Buva kuri we ubwe se?"
"Carragher:"Yego buva kuri we ubwe. Ntago nerekana ubwo butumwa bwihariye ariko yatangiye anyita indogobe."
Jones:"Ubwo rero areba ibiganiro?
"Carragher:"Areba Monday Night Football, ndanizera ko ari kureba Friday Night Football, kuko Lionel ndagukunda pe. Umukinnyi mwiza w'ibihe byose - ndetse ngereranyijwe nawe, nari indogobe. Ibyo ndabyemera. Ariko nyine ntago uri buboneke muri iyi kipe."
"Ntago wakinnye neza bihagije, n'ubwo watwaye Copa America mu mpeshyi. Ntago bihagije ngo nsige umukinnyi wange, Mo Salah."
Nyuma yaho Jamie Carragher yagiye kuri twitter ashyiraho video y'icyo kiganiro, maze yandikaho ati:"Nishimiye kwitwa indogobe n'umunyabigwi Lionel Messi!"
Ikipe y'umwaka ya Jamie Carragher ni iyi: Gianluigi Donnarumma, Trent Alexander-Arnold, Ruben Dias, Giorgio Chiellini, Leonardo Spinazzola, Kevin De Bruyne, N'Golo Kante, Marco Verratti, Kylian Mbappe, Robert Lewandowski na Mohamed Salah.
Naho ikipe ya Gary Neville ni iyi: Gianluigi Donnarumma; Joao Cancelo, Leonardo Bonucci, Giorgio Chiellini, Leonardo Spinazzola; Joshua Kimmich, Jorginho, Marco Verratti; Mohamed Salah, Erling Haaland na Kylian Mbappe.
Messi yise Jamie Carragher indogobe(Net-photo)
Carragher avuga ko yishimiye kwitwa indogobe na Lionel Messi(Net-photo)

Messi ntagaragara mu ikipe y'umwaka ya Neville n'iya Carragher(Net-photo)
