Police yasobanuye ibya wa mukinnyi wa Mukura Victory Sports watawe muri yombi

Police yasobanuye ibya wa mukinnyi wa Mukura Victory Sports watawe muri yombi

 Jan 12, 2022 - 09:26

Police y'u Rwanda ikorera mu ntara y'amajyepfo yasobanuye ibya  Biraboneye Aphrodice myugariro wa Mukura VS watawe muri yombi ku munsi wejo  agiye gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga .

Uyu musore yatawe muri yombi nyuma yuko ahimbye ubutumwa bw'uko atanduye Covid -19 nyuma y'uko yari yapimwe agasanga yaranduye bityo ahimba ubutumwa bw'uko ari muzima  kugirango abashe gukora ikizamini.

Umuvugizi wa Police mu ntara y'amajyepfo SP Theobald Kanamugire yemeje aya makuru y'uko uyu musore yahimbye ubutumwa bw'uko ari muzima kandi arwaye , yagize ati '' Yahimbye icyemezo cya RBC cy'uko yipimishije ari muzima nyamara ni ubutumwa umuntu yamwoherereje , asiba ahanditse uwohereje ubutumwa ahashyira RBC kandi azi neza ko arwaye ,ahita ahimba ko ari muzima."

SP Theobald Kanamugire yavuze ko uyu musore ubu akurikiranyweho  icyaha cy'impapuro mpimbano , no gukwirakwiza  icyorezo cya Covid-19 , yavuze ko icyo guhimba inyandiko gihanwa n'ingingo ya 276  mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha , igihano kikaba kitari munsi y'imyaka 5 y'igifungo ariko kitarenze imyaka 7, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya million 3 ariko atarenze million 5 .

Si ubwambere muri sports byumwihariko mu mupira w'amaguru hafunzwe abantu bazira guhimba ubutumwa bwemeza ko bapimwe Covid -19 kuko ubwo Rayon Sports yakinaga na APR FC nabwo hari abafana 14 batawe muri yombi gusa baje kurekurwa nyuma y'iminsi mike 

Biraboneye Aphlodice watawe muri yombi(Image:Umufana)