Graham Potter yiteguye kugarura Lukaku muri Chelsea

Graham Potter yiteguye kugarura Lukaku muri Chelsea

 Oct 2, 2022 - 05:47

Biravugwa ko umutoza mushya wa Chelsea, Graham Potter, yifuza kugarura rutahizamu Romelu Lukaku muri iyi kipe atagiriyemo ibihe byiza.

Muri Chelsea hari amakuru avuga ko umutoza mushya ariwe Graham Potter yifuza kugarura Romelu Lukaku uherutse gusubira muri Inter Milan ku ntizanyo.

Amakuru ava mu binyamakuru bitandukanye byo mu Butariyani bivuga ko Romelu Lukaku yifuza kuguma muri Inter Milan Burundu, ariko mu masezerano y'intizanyo amakipe yombi yagiranye na ngingo yo kugurisha irimo.

Graham Potter yifuza kugarura Lukaku muri Chelsea

N'ubwo Chelsea iherutse gusinyisha rutahizamu Peiree-Emerick Aubameyang, inkuru dukesha ESPN ivuga ko Graham Potter yifuza ko na Lukaku yava mu ntizanyo akagaruka.

Uyu mutoza wa Chelsea yiteguye kugirana ibiganiro n'uyu rutahizamu w'imyaka 29, bakarebera hamwe uko bakorana akongera akagaruka mu bihe bye byiza. N'ubwo Lukaku ari mu ntizanyo y'umwaka muri Inter Milan, aracyafite amasezerano muri Chelsea azarangira mu 2026.

Kuva yasubira mu Butariyani, Lukaku amaze gutsinda igitego kimwe mu mikino itatu ya shampiyona yakinnye aho amaze igihe kinini arwana n'ibibazo by'imvune.

Lukaku afite amasezerano azarangira mu 2026 n'ubwo yatijwe muri Inter Milan