Rayon Sports yasinyishije ndetse yerekana abatoza bayo bashya

Rayon Sports yasinyishije ndetse yerekana abatoza bayo bashya

 Feb 2, 2022 - 12:07

Kuri uyu wa gatatu nibwo Rayon Sports yerekanye abatoza bagiye kuyitoza kugeza uyu mwaka w'imikino urangiye.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwerekanye abatoza bashya; Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixao na Pedro Miguel uzamwungiriza mu gihe cy’amezi atandatu azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Ni igikorwa cyabereye ku kibuga cy'imyitozo cya Rayon Sports mu Nzove kuri uyu wa gatatu tariki 02 Gashyantare 2022. 

Umutoza Jorge Manuel Paixao yatangaje akamuri ku mutima ndetse anavuga ko atari ubwa mbere agiye gukorera muri Afurika, anavuga ko afite intego yo gutwara ibikombe.

Yagize ati "Ndashaka gushimira Perezida wacu [wa Rayon Sports] kuri aya mahirwe. Tugiye gukora ibishoboka kugira ngo twegukane Igikombe cya Shampiyona. Abafana tuzakora buri kimwe kugira ngo tubashimishe.

"Nishimiye iki gihugu kuva nakigeramo, iki gihugu ni cyiza cyane ngiye no gushishikariza abantu no muri Portugal kuza kureba iki gihugu cyiza. Nje muri Rayon Sports kwegukana ibikombe, ndizeza abafana ko ku bufatanye bwabo no kudushyigikira bizatuma twegukana ibikombe".

Jorge asimbuye Masudi Djuma wirukanwe azira umusaruro mubi yagaragaje nyuma y'igihe gito ahawe inshingano zo gutoza iyi kipe. Umukino we wa mbere nk'umutoza mukuru wa Rayon Sports, Jorge azatangirira kuri Mukura Victory Sports.

Rayon Sports yerekanye abatoza bashya bagiye kuyitoza(Net-photo)