Abafana ba Chelsea bahawe igisubizo ku byo bamaze iminsi basaba

Abafana ba Chelsea bahawe igisubizo ku byo bamaze iminsi basaba

 Mar 31, 2022 - 04:24

Mu gihe abafana ba Chelsea bamaze iminsi basaba kudohorerwa bakagura amatike yo kureba ikipe yabo ku mikino bakiriye, minisitiri w'imikino yabakuriye inzira ku murima.

Minisitiri wa siporo mu Bwongereza, Nigel Huddleston yatangaje ko Chelsea idashobora gukora ubucuruzi nk'uko yari isanzwe ibikora, nyuma y'uko abafana bakomeje kugaragaza ko batishimiye amabwiriza bari kugenderaho.

Abafana ba Chelsea muri iki cyumweru basabye leta ko yagabanya bakemerera iyi kipe kugurisha amatike mashya ku mikino yakiriye, bakaba babasha kwitabira iyo mikino.

Minisitiri Nigel Huddleston yasubije abafana ba Chelsea(Image:Daily mail)

Minisitiri w'imikino Nigel Huddleston we yagize ati:"Twakomeje kugirana ibiganiro n'abafana ba Chelsea kuko icya mbere ni kumenya ko Roman Abramovich yahanwe, kandi bikagaragara ko ibyo bishyirwa mu bikorwa.

"Nabwije ukuri abafana ba Chelsea, ngira nti 'Ibi bizagira ingaruka kuko yahanwe kandi ni umuherwe w'ikipe.'

"Twagerageje gukora impinduka zumvikana ku cyangombwa(licence) ngo twemerere abafana gukomeza kuba hafi y'ikipe ndetse bakomeze uko bishoboka.

"Ariko ibihano bivuze ko tugomba kumenya neza ko nta mafaranga yinjira ari mu byabujijwe.

"Twagabanyije aho dushoboye. Ndatekereza ko hari amatike 4,000 mu matike 40,000 y'abafana bo mu rugo, ntabwo turi kuvuga ku kigero kinini hano.

"Ndakomeza gukorana n'abafana, ariko nabisobanuye neza kuva ku munsi wa mbere kandi biracyari ikibazo - ibi si ubucuruzi nk'uko bisanzwe. Iyi ni isi itandukanye kuko nyir'ikipe yarahanwe."

Chelsea n'uyu ntiyemerewe kugurisha amatike(Image:Getty)

Minisitiri Nigel Huddleston akomeza avuga ko ibi bihano byo bizakomeza gushyirwa mu bikorwa n'ubwo hatazabura ingaruka ku ikipe ya Chelsea nyirizina, avuga ko abafana bazajya bareba imikino yo hanze ndetse n'iyibikombe bitandukanye nka FA na Champions league.