Dolores Aveiro agiye kuzuza imyaka 67 vuba aha ndetse ni umufana ukomeye w'ikipe ya Sporting Lisbon yakinwemo n'umuhungu we Cristiano Ronaldo ubwo yari akiri muto.
Uyu mubyeyi umaze iminsi avuga amagambo agiye atandukanye ku muhungu we, aherutse no kwemeza ko yasabye umuhungu we ko yazongera kumubona akinira ikipe ya Sporting Lisbon yamureze arinayo yavuyemo ajya muri Manchester United.
Dolores kandi yatangarije abafana ba Cristiano Ronaldo ko bazabona uyu mukinnyi mu myaka ine iri imbere agikina umupira w'amaguru. Bivuze ko ku myaka 40 uyu mugabo azaba akiri mu kibuga atera umupira.
Mu 2016 ubwo Cristiano Ronaldo yasohokaga mu kibuga kubera imvune ku mukino wa nyuma wa Euro, yagaragaje ko yagira ubushake bwo kuba umutoza ndetse mwiza.
Tim Sherwood wigeze kuba umutoza wa Tottenham Hotspurs nawe yigeze kuvuga ko abona Cristiano Ronaldo yavamo umusimbura mwiza wa Ole Gunnar Solskjaer wendaga kwirukanwa.
Gusa Dolores Aveiro aganira n'umunyamakuru akaba n'umunyarwenya witwa Guilherme Geirinhas yageze kuri iyo ngingo aravuga ati:"Namubajije niba yifuza kuzaba umutoza igihe azaba ahagatitse gukina umupira w'amaguru.
"Yansubije ko ashaka kuryoherwa n'ubuzima bitandulanye no gutoza. Ashaka gukina kugeza ku myaka 40."
Dolores kandi yavuze ku mubano we na n'umugore w'umuhungu we witwa Gorgina byakunze kuvugwa ko batabanye neza kuko ngo batajya bahura.
Yagize ati:"Yego, yego, ni umukobwa mwiza. Cristiano ni umupapa w'ikitegererezo ariko afite abantu bamufasha.
"Abana bafite abantu babitaho babakorera byinshi. Abana bane basaba akazi kenshi. Georgina afasha Cristiano cyane, ibyo simbishidikanyaho."
Dolores, Cristiano ndetse na Cristiano Jr(Image:The sun)
Dolores avuga ko umuhungu we azakina mpaka ku myaka 40(Net-photo)
