Ya Amavubi akina giswa bayongereye ingengo y'imari

Ya Amavubi akina giswa bayongereye ingengo y'imari

 Nov 18, 2021 - 09:54

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze gutegura ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2022 igomba kwemezwa n’inteko rusange izaba mu kwezi gutaha.

Muri raporo yateguwe bigaragara ko mu mwaka wa 2022 FERWAFA izakoresha ingengo y’imari ingana na 8.983.155.532 Frw aho bateganya ko azaboneka babifashijwemo na MINISPORTS isanzwe ihemba umutoza w’ikipe y’igihugu ndetse ikanategura amakipe y’igihugu mu gihe arimo kwitegura amarushanwa.

Miliyari 7,76 biteganyijwe ko azashorwa mu marushanwa, guteza imbere umupira w’amaguru. Muri aya mafaranga niho hari miliyari 2,21 zagenewe amakipe y’igihugu azitabira amarushanwa anyuranye CECAFA, amajonjora ya CHAN, amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 n’imikino ya gicuti.

Ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi y’abagabo niyo ikunze kwiharira ingengo y’imari nini mu Rwanda ariko umusaruro ugakomeza gucumbagira (Net photo)

Bivuze ko Ingengo y’Imari y’amakipe y’igihugu yiyongereyeho miliyoni 615 kuko umwaka wa 2021 yari yagenewe miliyari 1.595.

Andi mafaranga asigaye angana na 1,210,000,000 azakoreshwa mu guhemba abakozi ba FERWAFA.