Ku wa kabiri nibwo ikipe y'igihugu ya Portugal yatsinze ikipe y'igihugu ya Macedonia y'amajyaruguru ibitego bibiri ku busa, ihita inabona itike yo kujya mu gikombe cy'isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Muri uyu mukino nibwo hagaragaye abakobwa babiri bafana Portugal bafite icyapa cyariho ubusabe bwatangaje benshi babibonye, aho basabaga rutahizamu w'imyaka 37 Cristiano Ronaldo.
Cristiano Ronaldo yasabwe intanga
Icyapa cyari cyanditseho ngo:"Ronaldo doa-nos o teu."
Bisobanuye ngo:"Ronaldo ushobora kuduha izawe."
Aya magambo ntahagije ngo uhite umenya icyo aba bakobwa babiri basabaga ariko nabo barabibonye ko bidahagije, bashyiraho igishushanyo neza kigaragaza intanga z'umugabo nk'uko bakunda kukifashisha mu bumenyamuntu cyangwa mu masomo y'imyororokere.
Cristiano Ronaldo ari kwitegura abana b'impanga azabyarana n'umukunzi we Georgina Rodriguez, ndetse akazahita agira abana batandatu kuko asanzwe afite bane. Gusa uyu mugabo byigeze kuvugwa ko ashaka kugira abana barindwi bihura na nimero yambara.
Ronaldo asanzwe afite abana bane, ari no kwitegura impanga(Image:The Sun)
Aba bakobwa ni bamwe mu bagaragaje ikifuzo cyo kubyarana na Cristiano dore ko bivugwa ko hari abakobwa benshi babyifuza, dore ko bakunda cyane uburyo uyu mugabo yitwara, ndetse n'imiterere ye y'umubiri.
