Xavi yavumbuye icyibazo FC Barcelona ifite gikomeye cyane.

Xavi yavumbuye icyibazo FC Barcelona ifite gikomeye cyane.

 Dec 12, 2021 - 06:22

Umutoza Xavi aremeza ko abakinnyi ba FC Barcelona bafite icyibazo cyo mu mutwe kurenza umupira w'amaguru.

Ikipe ya FC Barcelona iri mu bibazo imazemo igihe ariko kuri iyi nshuro bigeze ku gasongero. Iyi kipe iherutse gusezererwa mu irushanwa rya champions league yerekeza muri Europa league.

Umutoza wayo Xavi Hernandez noneho aremeza ko ibibazo iyi kipe ifite abona bishingiye mu mutwe(Mental issues) mbere y'uko bigera no mu kibuga.

Uyu mugabo wahoze akinira FC Barcelona, atangaza ko we n'abafasha be bari kugerageza kugarura umwuka mwiza muri iyi kipe ndetse bakibutsa abakinnyi intego z'ikipe bakinira.

Xavi mu kiganiro n'itangazamakuru yagize ati:"Ni ibibazo byo mu mutwe kurenza umupira w'amaguru.

"Bagomba kubyizera kandi ako ni akazi kange. Turi kugerageza kubatoza gutinyuka no kugira umutima ukomeye. Muri Barcelona ntacyo bivuze gukina ku rwego rwa 6/10 cyangwa 7/10. Ugomba gushyira imbere ubuhanga bwawe.

"Ibi nibyo bibura muri iyi Barcelona. Guhatana n'intego yo gukora cyane nta gukora gacye. Kuko uko siko Barcelona ikora.

"Gutinyuka no kumva neza umukino, kandi ntituri kure y'icyo dushaka.

"Ikipe iri ku rwego rwo guhatana ndetse igatwara ibikombe. Mu mukino wa Bayern naho hagaragaye ibibazo by'imitekerereze."

Usibye kuba Xavi azi neza ko FC Barcelona ifite ibibazo by'ubukungu, uyu mutoza yamaze kuganira n'ubuyobozi ngo arebe uko yakongeramo abakinnyi mu kwa mbere.

Xavi akomeza avuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo FC Barcelona yongere igaruke ku gasongero yahozeho ubwo yayikinagamo.

Kuri icyi Cyumweru saa 17:15 FC Barcelona iraza kuba iri ku kivuga El Sadar cya Osasuna ibarizwa ku mwanya wa 11 n'amanota 21 mugihe Barca iri ku mwanya wa 8 ikaba ifite amanota 23 ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ya La liga Santander.

FC Barcelona ikomeje kugorwa(Image:Sport)