Nta mbabazi! AS Kigali yagaragujwe agati na Rutsiro FC

Nta mbabazi! AS Kigali yagaragujwe agati na Rutsiro FC

 Jan 15, 2022 - 10:42

AS Kigali yatsinzwe n'ikipe ya Rutsiro FC ku munsi wa 12 wa shampiyona ya Primus National League.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yasubukuwe nyuma y'ibyumweru bibiri isubitswe kubera ubwiyongere bwa Covid-19.

Umukino wabimburiye indi mikino ine yose yari iteganyijwe kuri uyu munsi, ni umukino wahuje AS Kigali n'ikipe ya Rutsiro FC.

Ikipe ya AS Kigali yari ifite intsinzi imwe yonyine mu mikino itanu iheruka, yari umwanya mwiza wo kongera gushaka amanota atatu. Gusa n'ubwo umutoza Jimmy Mulisa atatangiye neza muri iyi kipe ariko amakuru yari meza mo gake kuko shampiyona yasubitswe amaze gutsinda Mukura Victory Sports.

Ikipe ya Rutsiro FC nayo ntiyari ihagaze nabi ku rwego rwayo kuko yari ifite intsinzi ebyiri mu mikino itanu iheruka dore ko muri iyo mikino yisasiye Gorilla FC, igahagama Mukura na Espoir yananiranye. 

N'ubwo AS Kigali yaje ishaka amanota atatu ariko Rutsiro FC ntiyayoroheye kuko igice cya mbere cyarangiye Rutsiro FC iyoboye, ku gitego cyatsinzwe na Nkuubito ku munota wa 36'.

Aha abantu baketse ko ikipe ya AS Kigali ishobora kumerera nabi cyane Rutsiro FC mu gice cya kabiri ariko nabwo ntibyaje koroha nk'uko bamwe babitekerezaga.

Mu gice cya kabiri AS Kigali yabonye penariti yatewe neza na Shaban Hussein bakunze kwita Shabalala ku munota wa 76' maze abasore ba Jimny Mulisa bagarura ikizere ko amanota atatu ashoboka.

Gusa ku munota wa 82' umusore witwa Wartanga yatsindiye Rutsiro FC igitego cya kabiri maze ibintu biba biradogereye ndetse iyi kipe icyura amanota atatu.

N'ubwo ikipe ya AS Kigali yirukanye umutoza Eric Nshimiyimana ikamusimbuza Jimmy Mulisa, ariko n'ubu ntibiragenda uko babishaka kandi shampiyona yaratangiye ari ikipe ihabwa amahirwe menshi yo gutwara igikombe.

AS Kigali yatsinzwe na Rutsiro FC

Abakinnyi Jimmy Mulisa yabanje mu kibuga(Image:AS Kigali instagram)

Jimmy Mulisa bikomeje kumugora(Net-photo)