Ibi byatangajwe mu gihe Koreya ya Ruguru yitegura inama Nkuru y’Ishyaka riri ku butegetsi (Workers’ Party Congress) iteganyijwe mu mpera z’uku kwezi, aho Kim Jong Un ategerejwe gutangaza imirongo migari y’imiyoborere y’imyaka itanu iri imbere no gukomeza gukaza ubutegetsi bwe.
Abayobozi ba NIS babwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo ko bari gukurikiranira hafi niba uyu mukobwa witwa Kim Ju Ae, azagaragara ari kumwe na Se muri iyo nama izahuza ibihumbi by’intumwa.
Kim Ju Ae yatangiye kugaragara mu ruhame mu Ugushyingo 2022, ubwo yitabiraga igeragezwa rya misile ndende. Kuva icyo gihe yakomeje kugaragara mu bikorwa bikomeye bya gisirikare, mu nganda ndetse no mu birori bya Leta.
Umwaka ushize kandi yajyanye na Se mu Bushinwa mu nama yahuje Kim Jong Un na Perezida Xi Jinping, ibintu byongereye ibitekerezo by’uko ari gutegurwa ku buyobozi.
Mu kwezi gushize, yagaragaye ari kumwe n’ababyeyi be bagiye gusura Ingoro ya Kumsusan ibitse imibiri ya Kim Il Sung na Kim Jong Il, igikorwa gifatwa nk’icy’ingenzi mu kwerekana umurage w’ubutegetsi bw’umuryango wa Kim.
Nubwo mu mateka ya Koreya ya Ruguru ari igihugu cyayobowe n’abagabo gusa kuva cyashingwa mu 1948, kugaragara k’uyu mukobwa kenshi mu bitangazamakuru bya Leta no kwitabira ibikorwa by’ingenzi byatumye inzego z’ubutasi zihindura imvugo, zivuga ko atakiri mu myitozo y’ubusimbura gusa, ahubwo ageze ku rwego rwo kwemezwa nk’uzamusimbura se.
Naramuka yemejwe, Kim Ju Ae yaba abaye umuyobozi wa mbere w’umugore mu mateka ya Koreya ya Ruguru, ibintu byahindura amateka y’ubuyobozi bw’icyo gihugu gikomeje kugendera ku murongo ukakaye wa politiki n’igisirikare.
Kim Jong Un ashobora gusimburwa n'umukobwa we, Kim Ju Ae
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
