Amahitamo ya Manchester United ku musimbura wa Ole Gunnar Solskjaer

Amahitamo ya Manchester United ku musimbura wa Ole Gunnar Solskjaer

 Nov 11, 2021 - 08:46

Abafana ba Manchester United bahora bategereje inkuru ivuga ko umutoza Ole Gunnar Solskjaer yaba yirukanwe.

Abafana ba Manchester United bahora bategereje inkuru ivuga ko umutoza Ole Gunnar Solskjaer yaba yirukanwe.

Mu minsi ishize byavuzwe ko Manchester United yatangiye kuvugana na Antonio Conte ubwo iyi kipe yari imaze gutsindwa na Liverpool ibitego 5-0. Byarangiye Ole atirukanwe maze Antonio Conte ahita ajya muri Tottenham yari imaze kwirukana umunya Portugal wayitozaga witwa Nuno Espirito Santo.

Nyuma y'uko umutoza Ole Gunnar Solskjaer akomeje gutsindwa, amakuru ava mu begereye iyi kipe aravuga ko baba barungurutse mu masezerano ya Brendan Rodgers utoza Leicester City bagasanga bishoboka ko bamujyana.

Ole Gunnar Solskjaer afite umusaruro mubi (Daily mail)

Mu masezerano ya Brendan Rodgers nk'uko bivugwa na Daily mail, harimo ingingo imworohereza kuva muri Leicester City igihe yaba ashakwa n'aya makipe akina Champions League.

Brendan Rodgers w'imyaka 48 ubu niwe mutoza uri kuvugwa ko yaba ariwe mahitamo yakozwe nk'uwasimbura Ole Gunnar Solskjaer mu ikipe ya Manchester United.

Uyu Rodgers wanatoje Liverpool yagize ati:"Mu by'ukuri nta n'ubwo njya mbitekereza."

"Ndizera ko abafana ba Leicester barambiwe izo nkuru zihoraho zinjyana ahandi."

"Umutima wange uri hano kandi intumbero ni uguteza imbere iyi kipe igahanganira imidende."
"Buri wese hano kuva ku bayobozi bakuru kugeza ku bakinnyi, dufite intumbero imwe."

Uwahoze akinira ikipe ya Liverpool witwa Steve McManaman we yatangaje ko kuba Brendan Rodgers yaranyuze muri Liverpool ngo bishobora gutuma atajya muri Manchester United.

Gusa n'ubwo benshi babona ko Ole Gunnar Solskjaer yicariye intebe ishyushye, we ntabura kugira icyo avuga mu itangazamakuru.

Ole yagize ati:"Kunengwa bishobora gutuma nawe wibaza ku bushobozi bwawe, gusa birandyohera bakomeze banenge nta kibazo."

"Abanyamakuru, aba pundits, n'izindi nararibonye, dufite akazi gatandukanye ubwo rero ni akazi kabo gutanga ibitekerezo byabo."

"Si ndi hano ngo ndwane nabo, sinshaka imidugararo kuri buri wese."

N'ubwo havugwa Brendan Rodgers ariko ntihabura andi makuru avuga Zinedine Zidane n'abandi.

Manchester United izagaruka mu kibuga ku wa 6 tariki 20 ubwo izaba yagiye ku kibuga Vicarage Road gusura ikipe ya Watford itozwa na Claudio Ranieri.

Ni mu gihe kandi na Leicester City ya Brendan Rodgers izaba yakiriye Chelsea itozwa n'umudage Thomas Tuchel.