2Baba yongeye guteza impaka kubera ibyo yavuze kuri Burna Boy

2Baba yongeye guteza impaka kubera ibyo yavuze kuri Burna Boy

 Feb 8, 2026 - 15:22

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Innocent Idibia uzwi nka 2Baba, yatangaje ko Burna Boy ari we muhanzi uri ku isonga mu bahanzi ba Afrobeat ku rwego mpuzamahanga muri iki gihe, kurusha Wizkid na Davido.

Ibi 2Baba yabivugiye mu kiganiro yagiranye na 'Mic On Podcast' ya Seun Okinbaloye, mu gihe hakomeje impaka ku bahanzi bagize icyo bita “Big 3” mu muziki wa Nigeria.

Ijambo “Big 3” rikoreshwa kenshi mu gusobanura abahanzi batatu bafatwa nk’inkingi za mwamba z’umuziki wa Nigeria, aribo Wizkid, Burna Boy na Davido, bose bamaze kugera ku rwego rwo hejuru mu muziki wa Afrobeat.

2Baba yavuze ko nubwo akunda indirimbo z’aba bahanzi bose uko ari batatu, Burna Boy ari ku rundi rwego muri iki gihe, cyane cyane mu bijyanye n’ingaruka umuziki we ugira ku isi n’uko ugera mu bihugu byinshi.

Yagize ati: “Mfite indirimbo nkunda za buri wese muri bo. Ariko mu by’ukuri, Burna ari ku rundi rwego ubu. Mu bijyanye n’ingaruka z’umuziki n’uko ugera ku isi hose, Burna Boy ni we uri ku isonga. Icyakora, bose bari gukora neza cyane.”

Aya magambo ya 2Baba yongeye kugaragaza ko Burna Boy akomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki ku isi hose, by’umwihariko kubera ibitaramo mpuzamahanga akora, ibihembo yegukanye n’ingaruka zikomeye umuziki we uri kugira ku isoko mpuzamahanga.

Nubwo impaka kuri “Big 3” zikomeje, igitekerezo cya 2Baba umwe mu nkingi za mwamba z’umuziki wa Afurika gifatwa nk’ijambo rifite uburemere bukomeye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien