Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026, nibwo umunyamakuru Ngabo Roben yashyize hanze ibaruwa atangaza ko yasezeye ku nshingano zo kuba ushinze itangazamakuru n'itumanaho muri Rayon Sports.
Ni ibintu byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashimangiraga ko yirukanwe, abandi bakabihakana.
Ubwo yari mu kiganiro kuri Radio/TV 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Ngabo Roben yaje kuyishyiraho umucyo avuga ko atigeze yirukanwa nk'uko biri kuvugwa, ahubwo yafashe umwanzuro wo gusezera ku bushake bwe kuko habayeho kunaniranwa n'ubuyobozi bwa Rayon Sports, ku mpamvu z'uko hari ibyo hatumvikanagaho.
Muri icyo kiganiro kandi nibwo yaje kuvuga ko hari umunyamakuru wigeze kumubwira amagambo arimo urwago yamubabaje cyane ubwo bari mu Nzove, ku buryo atazigera abimubabarira.
Ati "Umunyamakuru kuko hari haje ubuyobozi bushya, yavuze ijambo rivuga ngo 'Aba bantu ni ba bandi bo mu ngamba nshya z'ubwirinzi (avuga nge). Ngo ameze nka EX-FAR."
Nubwo Ngabo Roben nta zina yavuze ry'uwo munyamakuru, abantu ku mbuga nkoranyambaga bihutiye kuvuga ko nta wundi yavugaga utari Lorenzo wo kuri SK FM.
Lorenzo nawe akibibona ko abantu benshi bakomeje kubimwegekaho, yavuze ko Ngabo Roben atigeze avuga izina rye, ariko aramutse akoze ikosa ryo kurivuga yahita ajya kumurega.
Ati "Niba ari nge bari kubyitirira, nizere ko yamvuze kuko nahita njya kumurega. Yamvuze mu izina akanyitirira ibyo binyoma nahita njya kumurega. Abitangaze kuri Radio, abinyitirire mpite njya kumurega. Hari ibyo wanyitirira n'ibyo utanyitirira rwose.
Ngabo Roben yavuze ko hari umunyamakuru wamwise Ingabo za EX-FAR
Lorenzo ashobora kujyana mu nkiko Ngabo Roben
