Ngabo Roben yahishuye impamvu yasezeye muri Rayon Sports

Ngabo Roben yahishuye impamvu yasezeye muri Rayon Sports

 Feb 11, 2026 - 16:42

Uwahoze ari umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yatangaje ko umwanzuro wo kuva muri iyi kipe utatewe n’impamvu imwe gusa, ahubwo ko hari ibintu byinshi byamugejeje kuri uwo mwanzuro, birimo n’ibibazo byaturutse hanze y’ikipe.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ngabo yavuze ko hari umunyamakuru wamugaragarije urwango ku mugaragaro, ibintu avuga ko byamubabaje cyane ndetse bikamugiraho ingaruka mu mikorere ye.

Yagize ati: “Umunsi umwe tuvuye mu Nzove, yaranyitegereje turi kumwe n’abandi bantu, arambwira ati ‘Ngabo ndakwanga n’umutima wanjye wose.’’

Ngabo akomeza avuga ko atari uwo gusa, ahubwo ko hari na mugenzi we wamugereranyaga n’abandi bantu mu buryo butari bwiza, harimo no kumwita amazina amutesha agaciro. Ibyo ngo byakomeje kumugiraho ingaruka, cyane cyane ko byavugirwaga imbere y’abandi.

Ngabo Roben ashimangira ko kuba umuvugizi bisaba imbaraga nyinshi, haba ku mubiri no mu mutwe, bityo ko amagambo yuzuye urwango ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mukozi, cyane cyane iyo aturuka ku bantu bafite ijambo rikomeye mu itangazamakuru.

NIYOMUKIZA Gratien