Rihanna yabajijwe impamvu agiye kubyara kabiri mu myaka ibiri

Rihanna yabajijwe impamvu agiye kubyara kabiri mu myaka ibiri

 May 3, 2023 - 03:45

Umuhanzikazi Rihanna yasubije ko yishimiye gutwita ubwo yari mu kiganiro n'Abanyamakuru bamubaza ibibazo binyuranye ku mwana atwite.

Rihanna ukomoka mu gihugu cya Barbados ariko agakorera umuziki muri Amerika, ubwo yabazwaga kugira icyo avuga ku mwana atwite, akaba yatangaje ko yumva aryohewe no gutwita inda ya kabiri kuruta inshuro ya mbere.

Uyu muhanzikazi ibi yabitangaje mu ijoro ryo ku wa mbere mu kiganiro Entertainment Tonight (ET) ubwo ibirori bya Met Gala 2023 byari bihumuje i New York.

Akaba yaratangaje ko harimo itandukaniro rinini n'inshuro ya mbere kuko ubu nta bintu bya siteresi afite.

Ati " Harimo itandukaniro riri na mbere, kuko ubu nta bintu byo kurarikira ikintu runaka cyangwa kugarura ibyo nariye. Kuri ubu ibintu biratandukanye, ndishimye cyane. Meze neza kandi mfite imbaraga."

Rihanna aryohewe no gutwita inda ya kabiri 

Ubwo yasubiza ikibazo yari abajijwe cy'impamvu yahise yongera gutwita inda ya kabiri mu myaka ibiri, yabanje guseka maze ati " Ndi mu rukundo, kandi sinigeze numva nicira urubanza."

Ibyo gutwita kwa Rihanna bikaba byaramenyekanye ku nshuro ya mbere mu birori bya Super Bowl 2023 mu ntangiriro z'umwaka.

Ku wa 19 Gicurasi 2022, nibwo Rihanna na A$AP Rocky bibarutse umuhungu wabo wa mbere, none magingo aya bategereje undi mwana.