Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, Nyaxo yavuze ko Killaman ari umuntu ufata ibyemezo bikomeye kandi rimwe na rimwe bigaragaramo ubugome.
Nubwo yemeye ko Killaman yafashije abantu benshi mu ruganda rwa sinema, yavuze ko hari byinshi amuziho atifuza kuvugira kuri mikoro.
Ati: “Si ubugome busanzwe, ahubwo ni umuntu utagira kwihangana.”
Yongeyeho ko nubwo hari abamufata nk’umuntu utajya afata ibyemezo, mu by’ukuri ngo akenshi ajya abyifatira kandi akabikora mu buryo bukomeye.
Aya magambo ya Nyaxo aje akurikira ayo Killaman aherutse gutangaza mu kiganiro yagiranye na The Choice ku wa 08 Gashyantare 2026, aho yavuze ko ababazwa no guhemukirwa n’abo yafashije kuzamuka mu ruganda.
Killaman yagize ati: “Bibaye byiza twese twaba abagome, kuko kuba umwana mwiza nasanze bitishyura inzu.”
Nyaxo no umwe mu bantu bagize uruhare runini mu rugendo rwa Killaman rwo kwinjira muri sinema, ndetse Killaman ntajya ahwema gushimira Nyaxo, ashimangira ko ibyo agezeho byose ari we abikesha.
Nyaxo avuga ko Killaman ari umugabo ufata ibyemezo bikakaye

NIYOMUKIZA Gratien
