Bushali yahaye ukuri abamushinja gusabiriza amafaranga

Bushali yahaye ukuri abamushinja gusabiriza amafaranga

 Feb 13, 2026 - 20:39

Umuraperi Bushali yikomye bikomeye abantu bamaze iminsi bamushinja guhora mu biganiro byo kuri TikTok asabiriza amafaranga, bakavuga ko ari ibintu bidakwiye umuhanzi mukuru nka we.

ubwo yari mu kiganiro 'One on One' n'umunyamakuru Taikun Ndahiro, Bushali yasobanuye ko kuba kuri TikTok ari uburyo bwe bwo kuganira n’abafana be, kandi ko aribo bakoresha be, kuko ari nabo bamukurikira kandi bakaba bafatanya kumufasha mu rugendo rwe rw’umuziki. 

Uyu muhanzi yakomeje asobanura ko ababimunenga aba abona bameze nk’aho bashaka kumusebya, mu gihe we ashyigikiye kwigaragaza no gukoresha amahirwe yose ahari kugira ngo ateze imbere ibihangano n’iterambere bye binyuze ku mbuga nkoranyambaga. 

Yongeyeho ko buri wese afite uburenganzira bwo gukora ibyo yifuza ku mbuga ze mu gihe bidafite amategeko byica, abasaba kwita ku byo bakora aho kwivanga mu bikorwa bye.

Ibi Bushali abitangaje nyuma y’igihe gito ashyize hanze indirimbo ye nshya “ZEZEZE”, akomeje kugaragaza imbaraga n’umwihariko we mu muziki we muri rusange.

Bushali yikomye abivanga mu bikorwa bye 

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Graien